Ingabo za Congo zirashinjwa gusahura no kwaka abaturage amafaranga bayabura zikabica

Sangiza iyi nkuru

Diyoseze yo mu Mujyi wa Kananga muri Komini ya Nganza ,Intara ya Kasai-Occodental ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo irashinja ingabo z’iki guhugu kwaka no kwambura abaturage amafaranga bayabura zikabica zitwaje ko zishaka inyeshyamba zihungabanya umutekano muri aka gace.
Itangazo ryashyizweho umukoni n’umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe itumanaho muri iyi Diyoseze,Padiri Bruno Ntumba, rivuga ko imyitwarire y’Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo atari iyo kwihanganirwa ukurikije ibyo zikorera abaturge badafite icyaha.
Muri iri tangazo Padiri Ntumba avuga ko hagendewe ku buhamya bwatanzwe,Ingabo za Leta zinjira mu mazu y’abaturage zikabasaba amafaranga ndetse ko zibabwira ko niba batayatanze zikabarasa,ati ’’ Nko ku bishwe hari abasirikare bababwirako bahisha inyeshyamba mu nzu zabo ndetse ko badashaka kuzitanga bityo ko aribo bagomba kwicwa.Ni ibintu bitemewe.Abaturage bahungiye mu bihuru.Birasaba kujya kugarura umutekano muri aka gace kugira ngo aba baturage bongere kugira icyizere’’
Akomeza avuga ko imikwabu ikorwa n’abasirikare ba Leta yashyize mu kaga umujyi wa Kananga ndetse ko ibi bikorwa byagaharara kandi vuba nk’uko bitangazwa na Radio Okapi dukesha iyi nkuru.
Ati ‘ ’Leta igomba kuduha umutekano ,imiryango nterankunga igasanga abaturage mu mujyi wa Kananga.Komini ya Nganza,Katoka,Kananga na Ndesha zaribasiwe.Bamwe batakaje abagabo abandi batakaza abagore ,ababyeyi naho abandi batakaza imitungo yabo.Mu by’ukuri ni ibihe byo kwihangana’’
Ingabo za Leta zageze i Kananga zikaba zarabanje gukambika muri Komini ya Nganza zivuga ko ariho haba umuyibozi w’umutwe w’Inyeshamba wa Kamuina Nsapu.
Uyu mupadiri akomeza avuga ko aba basirikare bakimara kugera muri aka gace bigaruriye amazu y’abaturage, bamwe barabica naho abandi barabasahura.
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikaba zikunze gushyirwa mu majwi n’imiryango Mpuzamahanga harimo n’uw’Abibumbye zishinjwa kwica abanyagihugu no kubasahura imitungo yabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura,n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu ibinyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *