Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente, mu nama mpuzamahanga ya za guverinoma

Dubai: PM Ngirente yatangaje ko u Rwanda rwifuza kuzajya rutangira serivisi zose kuri interineti guhera mu 2024

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko guverinoma y’u Rwanda yihaye intego y’uko guhera mu mwaka w’2024 serivisi zose zazajya zitangirwa kuri interineti mu rwego rwo korohereza abazisaba.

Yabitangarije mu nama mpuzamahanga ihuza za guverinoma, iri kubera i Dubai muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu (UAE) guhera kuri uyu wa 13 kugeza ku wa 15 Gashyantare 2023, ku nsanganyamatsiko yo “Gutegura Ahazaza ha za Guverinoma”.

Mu ijambo rye, Dr Ngirente yasangije abahagarariye guverinoma z’ibihugu byabo ku mbaraga guverinoma y’u Rwanda yashyize mu guteza imbere ihangwa ry’udushya n’ikoranabuhanga.

Dr Ngirente yasobanuye uburyo mu binyacumi by’imyaka bitatu bishize, ihangwa ry’udushya n’ikoranabuhanga biri ku isonga mu kuzamura iterambere ry’u Rwanda, ati: “Byari birenze amahitamo, ahubwo ryari ihame, byatanze ishusho y’u Rwanda.”

Yavuze ko kuva mu mwaka w’2008, guverinoma y’u Rwanda yatangiye gukwirakwiza umuyoboro wa interineti, kandi kugeza ubu, interineti ya 4G LTE imaze kugera mu gihugu ku kigero cya 95%. Yemeza ko bituma serivisi zitangwa mu buryo bworoshye, haba mu nzego za Leta n’izigenga.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, yatangaje ko kubera imbaraga zashyizwe mu guhanga udushya no mu ikoranabuhanga, serivisi za guverinoma zirenga 90% zitangirwa kuri interineti, kandi ngo ibishoboka biri gukorwa kugira ngo mu 2024 zose zizabe zitangirwa kuri interineti.

Yagize ati: “Uyu munsi, serivisi za guverinoma zirenga 90% zitangirwa ‘online’ kandi dukomeje gukora ku buryo serivisi zose zazaboneka ku ikoranabuhanga mu 2024. Ibi byagabanyije ibiciro bya serivisi, bizamura itangwa rya serivisi kandi byongereye abaturage ubushobozi.”

Kubera guteza imbere ikoranabuhanga ndetse n’ibikorwaremezo muri rusange, Dr Ngirente yatangaje ko iterambere ry’igihugu rizamuka ku mpuzandengo irenga 7% kuva mu mwaka w’2000.

Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente, mu nama mpuzamahanga ya za guverinoma
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, mu nama mpuzamahanga ya za guverinoma

Abayobozi batandukanye bahagarariye guverinoma z'ibihugu byabo muri iyi nama
Abayobozi batandukanye bahagarariye guverinoma z’ibihugu byabo muri iyi nama

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *