Uganda: Major muri UPDF yishwe arashwe bamwikanzemo umujura

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cya Uganda cyatangiye iperereza ku rupfu rw’umusitrikare ufite ipeti rya Major wiciwe ahitwa Masindi mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira kuwa Gatanu.

Abayobozi ba polisi yo muri aka gace babwiye ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru ko uyu musirikare wakoraga mu ishami rishinzwe pensions muri UPDF, Major Erasmus Tinkamarwe bakundaga guhimba Tinka, yarashwe n’umuzamu ufite imbunda wari urinze ibiro by’uhagarariye perezida na guverinoma mu karere bita (Resident District Commissioner) amwikanzemo igisambo.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Biravugwa ko Tinka yari afite ibiro biri kuri block imwe n’aho ibi biro bya RDC biri .

Ngo uyu Major yahageze saa tatu n’igice z’ijoro aje gufata mudasobwa ye ngendanwa, umuzamu wari urinze aho amubonye aramurasa ahita apfa ako kanya. Uyu warashe yahise atabwa muri yombi nawe mu gihe iperereza rikomeje.

Iyi nkuru igikurikiranwa iravuga ko igipolisi n’igisirikare byitegura gusohora itangazo bihuriyeho mu masaha ari imbere riri bube rikubiyemo amakuru arambuye.

Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *