Minisitiri w’ububanye n’amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yatangaje ko Leta zunze ubumwe z’Amerika arizo zarashe imiyoboro y’u Burusiya inyuramo gazi ijya hirya no hino ku mugabane w’u Burayi.
Ubwo Lavrov yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri iki cyumweru, yatangaje ko nta gushidikanya, ingabo za USA ari zo zarashe imiyoboro ya Nord Stream 1 na North stream 2.
Lavrov mu magambo ye yagize ati: “Abayobozi ba Leta zunze ubumwe za Amerika baremera ko ibisasu byibasiye imiyoboro ya Nord Stream 1 na North stream 2. Ndetse kuri ubu bishimiye no kuvuga kuri iki kibazo.”
Iyi miyoboro ya gazi yanyuraga mu Budage ijya mu Burayi, ibyatumye Lavrov avuga ko Amerika yatewe ishyari n’uko u Burusiya n’u Budage byari bimaze imyaka iri hagati ya 20 na 30 bigirana imikoranire myiza.
Tariki ya 27 Mutarama 2023, Umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe ibibazo bya politiki muri USA ,Victoria Nuland, yavuze ko Amerika yishimiye ko umuyoboro wa Nord Stream 2 utazongera gukora, gusa ntiyerura ngo avuge niba ingabo z’igihugu cyabo zaba zaragize uruhare mu iyangirika ryawo.
Ikigo cy’u Burusiya cya Gazprom, kuri tariki ya 27 Nzeri 2022, ni bwo cyatangaje ko imiyoboro ya North stream 1 na North stream 2 yangiritse ku munsi umwe. Ibi byari nyuma y’uko abahanga bo muri Suwede tariki ya 26 Nzeri, batangaje ko babonye imiyoboro ya gazi iturikira mu nyanja y’umukara.


