Gasabo: RIB yafunze Gitifu w’umurenge n’uw’akagari

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Jali n’uw’akagari ka Agateko muri uyu murenge.

Gitifu wa Jali, Bucyana Alexis na Ndagijimana Ephrem wa Agateko bakurikiranweho icyaha cyo kwakira ruswa yo kugira ngo batange uruhushya rwo kubaka binyuranyije n’amategeko.

Urwego rw’ubugenzacyaha rusobanura ko rwabataye muri yombi aba bayobozi rushingiye ku makuru rwahawe n’abaturage. Rwabashimiye ruti: “RIB irashimira abaturarwanda bakomeje gutanga amakuru kuhagaragaye ruswa kugirango abayigizemo uruhare bahanwe mu rwego rwo kuyihashya.”

Gitifu Bucyana na Ndagijimana bafungiwe kuri sitasiyo za RIB za Kimironko na Gisozi. Dosiye yabo iri gutunganywa kugira ngo izashyikirijwe ubushinjacyaha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *