Umunyarwanda Sibomana Patrick bakunda kwita Pappy yamaze kwerekanwa ku mugaragaro nk’umukinnyi mushya wa Clube Ferroviário da Beira yo muri Mozambique aho azajya yambara nomero 7 mu mugongo.
Ku itariki ya 7 Gashyantare ni bwo Police FC ibinyujije ku mbuga zayo, yatangaje ko Sibomana Patrick yamaze kumvikana na Clube Ferroviário da Beira yo muri Mozambique ndetse imwifuriza amahirwe masa, aho yagombaga gushyira umukono ku masezerano y’imyaka 2.
Muri rusange, muri Nzeri 2020 ni bwo rutahizamu w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Sibomana yasinyiye Police FC amasezerano y’umwaka umwe. Muri Kamena 2022 ni bwo yari yongereyeho amasezerano y’imyaka ibiri.
Ferroviário da Beira yamaze gusinyira yashinzwe mu 1924. Ifite igikombe kimwe cya shampiyona yatwaye mu 2016, ndetse n’ibikombe bitatu by’igihugu (2005, 2013 na 2014). Ikinira kuri stade ya Estádio do Ferroviário yakira abafana ibihumbi birindwi.

Sibomana Patrick yishimanye na bagenzi be mu ikipe nshya
Sibomana w’imyaka 27 yamenyekanye akinira APR FC yabayemo hagati ya 2013 na 2017 nyuma yo kuva mu Isonga FC. Yananyuze muri Mukura VS.

Pappy wamaze gusinya imyaka ibiri muri Mozambique


