Burundi: Babiri bakatiwe imyaka 10 bashinjwa kugerageza kwinjiza coltan y’u Burundi mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Mu Ntara ya Kirundo mu gihugu cy’u Burundi kuwa gatandatu ushize, itariki 25 Werurwe 2017, urukiko Rwisumbuye rwa Kirundo rwakatiye abantu babiri bakoraga magendu y’amabuye y’agaciro ya Coltan na Gasegereti ari bo; Mugisha Thierry na Ingabire Acqueline, igihano cyo gufungwa imyaka 10 n’amande ya miliyoni 15 z’Amarundi buri umwe.

Aba bashinjwaga gukora magendu y’amabuye ya Coltan bayavana mu Burundi bayajyana mu Rwanda, bafatanywe n’undi muntu witwa Citegetse Desire ariko we wagizwe umwere nyuma yo gusanga ngo yari umugenzi usanzwe wari muri iyo modoka yo mu bwoko bwa Noah ifite ibirango; C7221A abakatiwe bafatiwemo.

bdi_burundi_coltan_rwanda_2017_ikiriho-768x1024

Kuwa 23 Werurwe rero nibwo iyo modoka yafatiwe hafi y’umupaka w’u Burundi n’u Rwanda ahitwa Gasenyi muri Kirundo itwaye ikilo 1,19 cy’amabuye ya gasegereti ndetse n’ibiro 156,5 by’amabuye ya Coltan.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu Burundi nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga Agnews.org ikomeza ivuga, abayobozi bavuga ko iki ari ikimenyetso kigaragaza ko u Rwanda rugurisha coltan y’u Burundi nka Coltan y’u Rwanda.

Mbere y’ibi, kuwa 18 Werurwe nabwo abandi bantu babiri bafatiwe na polisi muri Ngozi, ho mu majyaruguru y’u Burundi bafite ibiro 1070 bya coltan ngo bari batwaye mu Rwanda.

bdi_burundi_coltan_rwanda_2017_ngozi_ikiriho-768x1024

Nk’uko byatangajwe n’Igipolisi cy’u Burundi, ngo abo bantu bafashwe bari bafite abo bakorana 2 b’abacamanza mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Ngozi batawe muri yombi nyuma y’uko bavuwemo n’abo bari bafashwe.

Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *