Ingabo ziri mu mutwe w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EACRF, ziritegura kugabana ibirindiro bitandukanye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC).
Hashingiwe ku cyemezo cyafashwe n’abagaba bakuru b’ingabo zo muri RDC cyo ku wa 9 Gashyantare 2023, byateganyijwe ko iz’u Burundi zizagenzura teritwari ya Masisi, iza Sudani y’Epfo n’iza Kenya zigenzure ibice biri hagati ya Goma na Rutshuru, mu gihe iza Uganda zikagenzura uburasirazuba bwa Rutshuru burimo Bunagana n’ibindi bice.
Ni icyemezo cyazubahirizwa mu gihe umutwe witwaje intwaro wa M23 wazaba wararekuye ibice byose wafashe muri izi teritwari ebyiri, waramaze gusubira mu byo wahozemo ahagana ku kirunga cya Sabyinyo.
Abakuru b’ibihugu byo muri EAC, mu nama yabahurije i Bujumbura mu Burundi tariki ya 4 Gashyantare 2023, basabye ingabo za Uganda n’iza Sudani y’Epfo gusanga iza Kenya muri Kivu y’Amajyaruguru.
Iyubahirizwa ry’icyemezo kireba M23 n’ingabo za Sudani y’Epfo na Uganda kizorohereza ishyirwa mu bikorwa icyo kugabana ibirindiro muri iyi ntara, mu gihe hazaba hategerejwe imishyikirano hagati y’impande zihanganye.


