Sunrise FC yahagaritse Seninga Innocent na Tugirimama Gilbert bari abatoza bayo bakuru igihe cy’iminsi 15 kubera umusaruro utari mwiza bamaze iminsi batanga.
Mu ijoro ryakeye tariki ya 13 Gashyantare 2023 ni bwo ubuyobozi bwa Sunrise FC bwasohoye itangazo rivuga ko umutoza wayo mukuru, Seninga Innocent n’umwungiriza wa mbere, Tugirimana Gilbert ‘Cannavaro’ babaye bahagaritswe mu gihe cy’iminsi 15 kubera umusaruro mubi nk’uko bikubiye mu masezerano bagiranye n’iyi kipe.
Ibi bije bikurikira inota rimwe iyi kipe yakuye mu mikino ine, dore ko no mu mpera z’icyumweru gishize, yatsindiwe na Marine FC mu rugo i Nyagatare ibitego 2-1, ibyatumye abafana bayo basohoka batishimye.

Seninga (ibumoso) n’umwungiriza we Gilbert
Ni nyuma y’uko kandi mu yindi mikino ibiri yabanje, iyi ikipe yari yatsinzwe na APR FC igitego 1-0, itsindwa na Gasogi United yayisuzuguriye i Nyagatare ikayinyagira ibitego 3-0 ndetse n’umukino iyi kipe yanganyijemo na Bugesera FC igitego 1-1.
Ni mu gihe iyi kipe ibarizwa i Nyagatare yitegura gutangira imikino y’igikombe Cy’Amahoro ku mugoroba wo kuri uyu wa 14 Gashyantare 2023, aho icakirana na Gorilla FC kuri Stade ya Bugesera iri i Nyamata.
Sunrise FC ibarizwa i Nyagatare mu burasirazuba bw’u Rwanda, kuri ubu iri ku mwanya wa 10 n’amanota 23.

Itangazo ryasohowe na Sunrise FC

Sunrise FC iri ku mwanya wa 10 n’amanota 23


