Abadepite bahagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), banze kwitabira umwiherero uri kubera i Kampala muri Uganda bagombaga guhuriramo na bagenzi babo.
Depite Odongo Stephen uri mu badepite bahagarariye Uganda muri EALA, yavuze ko bariya badepite ba Congo banze kwitabira uriya mwiherero ku mpamvu z’uko bari bafite impungenge z’umutekano wabo ubwo bari kuba bari i Kampala.
Daily Monitor yatangaje ko bariya badepite birinze no kwinjira mu Rwanda mu materana ya Komite ya EALA kubera ziriya mpungenge.
Umwuka umaze igihe utifashe neza hagati ya RDC n’u Rwanda kubera umutwe wa M23 uri mu mirwano n’Ingabo za FARDC, Kinshasa ikavuga ko Kigali yaba ari yo ifasha uriya mutwe.
U Rwanda ku rundi ruhande rwakunze guhakana ko nta bufasha ubwo ari bwo bwose ruha M23.
Congo Kinshasa kandi yakunze kumvikana ishyira mu majwi Ingabo za Uganda, izishinja kugira uruhare mu ifatwa ry’Umujyi wa Bunagana M23 imaze igihe kirekire igenzura.
Ku wa Mbere tariki ya 13 Gashyantare ni bwo abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko ya EALA bakiriwe ku meza n’Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Rt. Hon Anita Among; i Kampala aho atuye.
Among ubwo yavugaga ku badepite ba Congo banze kugaragara ahabereye uwo musangiro, yasabye abadepite bari kumwe kwirinda kwivanga mu bibazo bitabareba.
Ati: “Ntimukinjire mu ntambara zitabareba.”
Ni amagambo yashimangiwe na Depite Odongo wazamuye ikibazo cyo kuba abadepite ba RDC baranze kujya muri Uganda, bituma asaba Among kumenyesha abadepite niba umutekano wabo muri Uganda waba wizewe.
Ati: “Nk’umuntu wa gatatu uri mu bakomeye mu gihugu, turifuza ko wagira icyo uvuga gikomeye ku bijyanye n’uko umutekano wacu wifashe, mu rwego rwo kurema icyizere muri bagenzi bacu batari hano ko igihugu cyacu gitekanye kandi ko turi hano ku bwo kwishyira hamwe kw’akarere.”
Umuyobozi wa EALA, Ntakirutimana Joseph we yatangaje ko yababaye cyane ubwo yakiraga amakuru y’uko abadepite ba RDC batazitabira iterana ry’abakuriye Komite y’iriya nteko, haba i Kampala ndetse n’i Kigali.


