Minisitiri mu biro by’u Bwongereza bishinzwe ububanyi n’amahanga, Andrew Mitchell, warwanyaga gahunda yo kohereza by’agateganyo abimukira mu Rwanda mu gihe yari umudepite, yamaze kwisubiraho.
Mitchell wari uhagarariye agace ka Sutton Coldfield mu nteko ishinga amategeko mu mwaka ushize, ni umwe mu badepite bamaganiye kure amasezerano ya guverinoma y’u Bwongereza n’iy’u Rwanda yo kohereza aba bimukira, yasinywe tariki ya 14 Mata 2022.
Uyu munyapolitiki kuri iyi tariki yavuze ko gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda nta gisubizo izatanga ku kibazo cy’abinjira mu Bwongereza bakoresheje ubwato buto, ariko yizeza uwari Umunyamabanga ushinzwe umutekano w’imbere ko ashyigikiye ubundi buryo yakoresha bwo kugihagarika.
Yagize ati: “Ntabwo nizera ko gahunda y’u Rwanda izakora ariko numva nshyigikiye cyane Umunyamabanga ushinzwe umutekano w’imbere iyo agerageza guhagarika ubu bucuruzi [bw’abimukira] bunyura mu nzira mbi kandi irimo urupfu.”
Mitchell yagaragaje ko guverinoma y’u Bwongereza ikwiye gutera ikirenge mu cy’iya Australia, na yo yahagaritse gahunda nk’iyi nyuma yo gusanga ibangamira uburenganzira bw’abimukira. Ati: “Abadepite mu cyumba bagaragaje impungenge zo kwemeza gahunda Australia yahagaritse nk’itaragize icyo itanga.”
Muri guverinoma ya Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak, Mitchell ni Minisitiri cyangwa Umunyamabanga mu biro by’ububanyi n’amahanga ushinzwe iterambere na Afurika, kuva tariki ya 25 Ukwakira 2022.
Nk’umwe mu bagize guverinoma yiyemeje gushyira mu bikorwa gahunda y’u Rwanda n’u Bwongereza, Mitchell yabajijwe n’umunyamakuru Andrew Neil niba agihagaze ku ijambo yavuze muri Mata 2022.
Umunyamakuru yagize ati: “Wagaragaje ko icyifuzo cya guverinoma cyo kohereza abimukira batemewe n’amategeko, nk’uko wabivuze ‘kitazakora’, ko ntacyo kizatanga kandi ko gihenze bikabije. Ni ko ukibyumva?”
Minisitiri Mitchell yasubije ati: “Byiza, ndatekereza, waba ushyigikiye cyangwa udashyigikiye gahunda y’u Rwanda… Byiza, utayishyigikiye, ntabwo cyaba ari igisubizo. Byaba bigize igisubizo ariko ntabwo cyaba ari igisubizo.”
Neil yamusubirishijemo ati: “Nk’uko ubivuze, wavuze ko bitagize igisubizo. Wavuze ko kubajyana muri Ritz ari byo bihendutse.” Yasubije ati: “Narebaga ku kiguzi, kandi ntekereza ko ikiguzi ari ikintu gikomeye.”
Uyu muyobozi yavuze ko ariko nyuma yo kumva ibisobanuro bya guverinoma ya Rishi Sunak kuri iyi gahunda, yasanze bikwiye ko ubwato bujyana abimukira mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko buhagarikwa.
Neil yamubajije ati: “None birakwiye ko twohereza abantu mu Rwanda?” Minisitiri Mitchell yasubije ati: “Mu gihe tutabohereza mu Rwanda, icyo nizera ni uko niba gahunda y’u Rwanda ifite akamaro, atari yo gusa dukwiye kugira. Hazabamo inyungu nkeya. Icyo tugomba gukora ni uguhagarika ubu bwato kandi hari uburyo bwinshi twakoresha mu kubikora.”
Umunyamakuru yamusobanuje niba abona koko gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda irimo inyungu nkeya, asubiza ati: “Byiza, ntekereza ko bikwiye kureba kuri gahunda y’u Rwanda, ariko nk’uko nabivuze, ndatekereza ko bitarimo igisubizo cyose.”
Nyuma y’aho Minisitiri Mitchell atangaje ko gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda irimo inyungu nke, ikinyamakuru The Independent kivuga ko hari abadepite bo mu ishyaka Conservative riri ku butegetsi barakajwe n’aya magambo. Ngo babona yakabaye ashyigikira guverinoma.
Iki kinyamakuru kivuga ko cyashatse kumenya uko ibiro bya Minisitiri w’Intebe byakiriye amagambo ya Mitchell, Umuvugizi wabyo asa n’uwemeranya n’uyu Minisitiri, ati: “Nta buryo bumwe, nta gahunda imwe yakemura iki kibazo mu ngunga imwe.”


