“Abafite ingengabitekerezo ya Jenoside nta ngufu bafite, bazigira ari uko tubahaye urwaho”-Hon Karenzi

Sangiza iyi nkuru

Abadepite bagize ihuriro rigamije kurwanya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 (AGPF), baratangaza ko bitewe n’imbaraga bashyize mu guhangana n’ikibazo cy’ingengabitekerezo ndetse n’ipfobya rya Jenoside, byagaragaye ko abakirangwaho n’iyi mico nta mbaraga bagifite zo kugira icyo bakora.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi bi ibyagarutsweho n’abagize iri huriro mu nama rusange ya ryo yabaye kuri uyu wa 31 Werurwe 2017, yari inagamije kwakira abanyamuryango bashya barimo Hon.Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascene,Hon Mukasine, ndetse na Hon Dr Richard Sezibera, Depite Mukamana Elizabeth, Kalinijabo Barthelemy na Bitunguramye Diogene na bo bakaba bakiriwe kiriwe nk’abanyamuryango ba AGPF
Perezida w’Ihuriro AGPF Hon. Karenzi Theoneste yayagize ati”Abafite ingengabitekerezo ya Jenoside nta ngufu bafite bazigira ari uko tubahaye urwaho”
Yanagarutse ku bikorwa bitandukanye ndetse n’inshingano bafite yo guhangana n’ibi bibazo aho yagize ati”turi ku rugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya rya yo bityo inshingano twihaye uyu mwaka ikaba ari ugusobanurira Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye na za kaminuza, ibyerekeye ingengabitekerezo ya Jenoside,ihakana n’ipfobya ryayo no kubyirinda.”
Yavuze ko iri tsinda rimaze kugira abafatanyabikorwa mu nzego zitandukanye babafasha guhangana n’iki kibazo ndetse ko banakomeje urugendo rwo gushaka abafatanyabikorwa mu mahanga bazabafasha guhangana n’iki kibazo no gukurikirana abakoze Jenoside,abayipfobya n’abayihakana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati”tuzakomeza gushyigikira politiki na porogaramu zigamije kugarura no gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda n’amategeko ahana icyaha cya Jenoside.”

Mbere yo gutangira iyi nama, Abadepite bagize iri huriro babanje gufata akanya ko kwibuka abazize jenoside yo mu 1994
Mbere yo gutangira iyi nama, Abadepite bagize iri huriro babanje gufata akanya ko kwibuka abazize jenoside yo mu 1994

Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside yatangaje mu mwaka ushize wa 2016 ko ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya ryayo ko bigihari ndetse ko byanahinduye isura cyane cyane bikaba bikunze kugaragara mu bihugu byo mu manga aho unasanga ahanini bigaragarira ku mbuga za interineti.
Iyi komisiyo yatangaje ko nubwo ingengabitekerezo ya Jenoside igihari, ariko ko hari intambwe yatewe mu guhangana nayo, aho yaragaraje ko mu myaka 20 nyuma ya Jenoside yo mu 1994, yagabanutse ku kigero kiri hejuru ya 80%.
Kuwa 11 Mata 2016, mu Karere ka Nyarugenge, Ubuyobozi bw’Akarere bwavuze ko hari abantu babiri bamaze gufatirwa mu bikorwa bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bahakana ko itigeze ibaho.
Kuwa 12 Mata mu Karere ka Kamonyi hari abantu bane bafunzwe bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu Karere ka Karongi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi, Theodosie Uwayezu, yatawe muri yombi kubera kuvuga amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Uwayezu ngo yavuze ko “Kwibuka bitangira tariki 6 Mata bitewe n’amateka ya buri hantu.”
Mu Karere ka Nyanza, Umugabo w’imyaka 60 y’amavuko utuye mu Murenge wa Kibirizi akurikiranweho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akoresha ibirori mu cyumweru cy’icyunamo.
Uyu mugabo yatawe muri yombi hamwe n’abandi bantu bagera ku 10 bari mu birori byo gufata irembo ry’umukobwa we, byabereye iwe mu rugo mu Kagali ka Mututu ku Cyumweru, tariki 10 Mata 2016.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu mwaka wa 2013 wose abagera ku 180 bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside, mu 2014 baba 138, naho kugeza muri Nyakanga 2015 bari 168.
Icyaha cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside gihanwa n’ingingo ya 135 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, itegenya ko umuntu wese ukoze icyaha cy‟ingengabitekerezo ya jenoside n‟ibindi byaha bifitanye isano na yo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icyenda (9) n’ihazabu y’amafaranga yu Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *