Aha ingabo z'u Rwanda zakoraga imyitozo yo gutabarana

Amafoto: Ingabo z’u Rwanda zatangiye imyitozo kabuhariwe n’iza USA

Sangiza iyi nkuru

Ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika zikorera ku mugabane wa Afurika zatangiye gukoresha iz’u Rwanda imyitozo kabuhariwe itandukanye kuri uyu wa 13 Gashyantare 2023.

Iyi myitozo yahawe izina rya ‘Justified Accord 23’ (JA23) iri kubera mu kigo cya gisirikare cya Isiolo muri Kenya, kandi yitabiriwe n’ingabo zo mu bindi bihugu birimo Djibouti, Uganda na Kenya.

Usibye ibifite abasirikare bari kwitoza, ibiro by’igisirikare cya Uganda bisobanura ko hari n’ibindi byohereje indorerezi nka: Botswana, Brazil, u Bubiligi, Madagascar, u Buholandi na Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania.

Itangira ry’iyi myitozo ryayobowe n’umuyobozi wungirije ushinzwe imyitozo mu gisirikare cya USA, Lieutenant Colonel Jasson Porter, Lt Col. Peter Mwangi uyobora batayo ya 27 y’ingabo za Kenya zikoresha imodoka z’intambara ndetse n’abandi bofisiye bo mu bihugu bihagarariwe.

Nk’uko Lt Col. Potter yabimenyesheje abasirikare bagera ku 1000 bitabiriye iyi myitozo, bazaguhugurwa mu bijyanye no kongera ubushobozi bw’ibikorwa by’igisirikare, by’umwihariko mu butumwa bw’amahoro, itumanaho, ubuvuzi, gutegura ibisasu bitabwa mu butaka, kurwanya iterabwoba, ihuzabikorwa ry’igisirikare n’abasivili no kurwanya ibiza.

Iyi myitozo izarangira tariki ya 24 Gashyantare 2023. Biteganyijwe ko nyuma ya Kenya, izakomereza muri Uganda, Djibouti na Somalia.

Aha ingabo z'u Rwanda zakoraga imyitozo yo gutabarana
Aha ingabo z’u Rwanda zakoraga imyitozo yo gutabarana

Umusirikare wa USA ari guhugura ingabo z'u Rwanda
Umusirikare wa USA ari guhugura ingabo z’u Rwanda

Ku rundi ruhande, ingabo za Kenya zigishijwe uburyo bwo gukora operasiyo
Ku rundi ruhande, ingabo za Kenya zigishijwe uburyo bwo gukora operasiyo

Ingabo za Uganda mu gikorwa cyo gushakisha ahatabye ibisasu
Ingabo za Uganda mu gikorwa cyo gushakisha ahatabye ibisasu

Umunsi wa mbere w'imyitozo waranzwe n'ibikorwa bitandukanye
Umunsi wa mbere w’imyitozo waranzwe n’ibikorwa bitandukanye

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *