Umuyobozi wa Wagner Group yongeye kwigamba kwivanga mu matora yo muri Amerika mu 2016

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri, Yevgeny Prigozhin, ukuriye ikigo cy’abacanshuro b’Abarusiya, Wagner Group, yatangaje ko yashinze kandi agatera inkunga ikigo Internet Research Agency (IRA), sosiyete Washington ivuga ko cyakoreshejwe mu kwivanga mu matora y’umukuru w’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo mu 2016 .

Prigozhin, inshuti ya Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yamaze imyaka myinshi akorera perezidansi y’u Burusiya mu ibanga, ariko yagaragaye mu mezi ashize nk’umwe mu bantu bakomeye cyane bafitanye isano n’igitero cy’u Burusiya muri Ukraine.

Iyi nkuru dukesha Reuters ivuga ko yigeze kwiyemerera ko yivanze mu matora yo muri Amerika, ariko ibyo yavuze kuri uyu wa Kabiri bisa nkaho byagiye kure kurusha mbere ahishura isano yihariye afitanye n’ikigo cy’ubushakashatsi kuri interineti giherereye muri St. Petersburg (IRA).

Prigozhin yagize ati: “Ntabwo nabaye gusa umuterankunga wa Internet Research Agency. Narayitekereje, ndayishinga, ndayicunga igihe kirekire”.

Prigozhin yakomeje agira ati: “Yashyizweho kugira ngo irinde urubuga rw’amakuru mu Burusiya poropagande y’iburengerazuba kandi ikaze yo kurwanya u Burusiya.”

Prigozhin yafatiwe ibihano bwa mbere na Amerika kubera isano afitanye na Internet Research Agency mu mwaka wa 2018, ashinjwa icyaha cyo gucura umugambi wo kuriganya Amerika.

Raporo y’umujyanama wihariye Robert Mueller ku iperereza yakoze ku ruhare rw’u Burusiya mu matora yo muri Amerika yo mu 2016, yavuze ko Ikigo Internet Research Agency cyashatse kubiba umwiryane muri Amerika binyuze mu “ntambara y’amakuru.”

Raporo ya Mueller yavuze ko yashakaga guhungabanya amatora yo mu 2016 ashyigikira Donald Trump.

Iyi raporo iti “Ubukangurambaga bwavuye muri gahunda rusange yateguwe mu 2014 na 2015 kugira ngo ihungabanye gahunda y’amatora yo muri Amerika, igera ku gikorwa cyari kigamije gushyigikira Donald Trump mu ntangiriro za 2016 ndetse no gusebya umukandida [Hillary] Clinton”.

“Abakozi ba IRA ndetse ngo bagiye muri Amerika mu butumwa bwo gukusanya amakuru.”

Prigozhin, wamaze imyaka icumi ya nyuma y’ubutegetsi bw’Abasoviyeti muri gereza azira ubujura n’uburiganya, yari amaze imyaka akorana na Putin. Itsinda rye kugemura ibiryo ryihariye amasoko ya guverinoma, bimuviramo guhabwa izina rya “Umutetsi wa Putin”, mu gihe yohereje abacanshuro ba Wagner gufatanya n’abasirikare b’u Burusiya muri Syria ndetse no mu makimbirane hirya no hino muri Afurika kugira ngo bateze imbere inyungu z’u Burusiya.

Nyuma y’imyaka myinshi abihakana, umwaka ushize yemeye isano afitanye na Wagner avuga ko yivanze mu matora yo muri Amerika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *