Ngoma: Abakurikiranweho kurigisa akabakaba miliyoni 460 ya leta basabiwe ibihano

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 30 Werurwe2017 Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba rwapfundikiye urubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyemo abakozi bo mu bitaro bya Kirehe na ba rwiyemezamirimo babiri icyaha cyo guhimba inyandiko no kuzikoresha n’icyaha cyo kurigisa umutungo wa Leta ungana na 459,011,218Frws ; Ayo mafaranga akaba yari agenewe ibikorwa bitandukanye by’ubuvuzi muri ibyo bitaro.

Ubushinjacyaha nyuma yo kugaragaza ibimenyetso bashingiraho babarega ibyo byaha, bwashoje busabira buri wese igihano cy’igifungo n’icy’ihazabu ndetse no gusubiza mu isanduku ya Leta amafaranga barigishije.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Buri mwaka Umugenzuzi mukuru w’imari ya leta agaragaza ko hari umutungo wa Leta wakoreshejwe nabi, ariko Minisiteri y’Ubutabera ari yo ifite inshingano zo kugaruza imari ya leta, mu mwaka ushize yatangarije Inteko ishinga amategeko, umutwe w’ abadepite ko nubwo itajya ijijinganya kwishyura abayitsinze mu manza, yo ifite imbogamizi z’abagomba kwishyura leta bagenda biguru ntege.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye Umwiherero w’Abayobozi ku nshuro ya 13, cyabereye mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Minisitiri mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Venantie Tugireyezu, yavuze ko banaganiriye ku guca umuco wo gucunga nabi ibya rubanda.

Yavuze ko amafaranga yose ya leta n’iyo yaba ari ifaranga rimwe, ritagomba gutakara kuko aba agenewe kuzana impinduka ku baturage, bityo ngo si ngombwa kurebera uko apfushwa ubusa, uko yangirika cyangwa uko umushinga runaka udindira.

Icyo gihe yagize ati: “ Haganiriwe ku birebana no kwihutisha kugaruza amafaranga ya leta, hafatwa imyanzuro ivuga ko hagomba gufatirwa imitungo y’abakekwaho ibyaha kugira ngo itanyerezwa hagati aho mu gihe ibyaha bigikorwaho iperereza. Imitungo yose y’abakekwaho ibyaha igomba kujya ifatirwa ku ikubitiro, kuko hagati aho hari igihe inyerezwa ugasanga bitagishobotse ko leta igaruza ya mafaranga yayo .”

Biteganyijwe ko uru rubanza rwo muri Ngoma ruzasubukurwa kuwa 28 Mata 2017 hasomwa imyanzuro y’urukiko nk’uko tubikesha ubushinjacyaha.

Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *