FC Bayern Munich yatsindiye Paris Saint Germain iwayo mu mukino w’ishiraniro ubanza wa ? cy’irangiza mu mikino ya UEFA Champions League, biyongerera amahirwe yo gukomeza.
Wari umukino wayobowe n’umusifuzi mpuzamahanga Michael Oliver kuri ‘Stade Parc des Princes’ , ukaba n’umukino wa mbere wa ? cy’irangiza ukinwe nyuma yo kuva mu matsinda mbere y’igikombe cy’Isi.
Uyu umukino kandi wagiye gukinwa PSG yagaruye abakinnyi bayo bari baravunitse; Lionel Messi na Mbappé nubwo atabanje mu kibuga, ibyatumye PSG itangirana imbaraga binyuze muri Messi na Neymar nyuma yo guhushwa igitego cyo ku munota wa mbere na Choupo Moting.
Ubundi buryo bukomeye bwabonetse ku munota wa 29, ubwo Kingsley Coman yazamuye umupira mwiza imbere y’izamu ariko Choupo Moting awutera hanze n’umutwe, ndetse na mbere yaho Bayern Munich yari yakomeje kotsa igitutu yongeye kubona uburyo bwiza ariko Coman awutera hanze gato y’izamu.
Ku wa 39 Bayern Munich bongeye gusatira bikomeye binyuze ku ruhande rwa Coman wari wakoze neza cyane ariko Leon Goretzka ananirwa gufungura amazamu. Byakomeje kunyura kuri Coman ku munota wa 43 ubwo yongeye kugarura umupira imbere y’izamu ugakurwamo nabi na Marquinhos wa PSG, maze ugasanga Kimmich ariko yatera umupira uremereye umuzamu Donnarumma akarokora.
FC Bayern Munich yakomeje gusatira iniharira umukino kuko kugeza ku munota wa 45 yari yihariye umupira ku kugero cya 60% kuri 40% ya PSG, Bayern kandi yagerageje uburyo 4 bwashoboraga kuvamo igitego kuri 1 bwa PSG.
Igice cya mbere cyenda kurangira, Ku munota wa 45 nyuma yo gukorera Messi ikosa, PSG yabonye kufura(free kick) iri ahantu heza ariko Messi ananirwa kuyirenza urukuta ari na ko igice cya mbere kirangira bakiri kugwa miswi 0-0.
Igice cya kabiri cyatangiranye iminduka ku mpande zombi aho Hakimi wari wavunitse yahaye umwanya Kipembe, JoĂŁo Cancelo asimburwa na Alphonso Davies. Izi mpinduka zafashije PSG kuko yatangiye gusatira ndetse inabona koruneri ya mbere mu mukino.
Byasabye umunota wa 52 ngo Alphonso Davies azamure umupira uza nk’umukororombya maze Kingsley Coman yandika igitego cya mbere mu izamu rya PSG yamureze, ibyatumye atanishimira cyane iki gitego.

Kingsley Coman yanze kwishimira igitego yatsinze ikipe yakuriyemo.
Ibi byatumye ku munota wa 56 umutoza Christophe Galtier akora impinduka akuramo Carlos Soler na Zaire-Emery yinjizamo Mbappé na Fabian Ruiz.
Kingsley Coman yakomeje kuzonga ikipe y’iwabo mu bufaransa yongeye kurema uburyo nyuma yo guhererekanya neza na Jamal Musiala kuwa 63 ariko Choupo Moting awutera igiti cy’izamu ujya muri kuruneri, yahise iterwa neza na Kimmich maze Pavard agaterekamo umutwe Donnarumma awukuramo na none, Choupo Moting asongamo ariko ujya hanze.
Bitewe n’intege nke z’abakinnyi ba PSG hagati mu kibuga, byatumye ku munota wa 70 ikomeza kurushwa bikomeye bigatuma bakora amakosa byanaviriyemo Kipembe gukorera Coman ikosa, ahita yerekwa ikarita y’umuhondo.
Ku munota wa 73 MbappĂ© yazamukanye umupira yihuta cyane yinjira mu rubuga rw’amahina ariko ateye mu izamu Yann Sommer aratabara, Neymar yongejemo MbappĂ© ashyira umupira mu nshundura ariko umusifuzi avuga ko yaraririye.
Nyuma yo kubona ko PSG yamurushije mu gice cya kabiri, umutoza Julian Nagelsmann yinjije mu kibuga Thomas Muller na Serge Gnabry basimbuye Choupo na Coman.
Kuwa 81 Kylian Mbappé yongeye gutsinda igitego ku kazi gakomeye kakozwe na Nuno Mendes ariko VAR yanzura ko yaraririye. Kuwa 84 PSG yakambitse ku izamu rya Bayern Munich ariko Lionel Messi Neymar Jr, Vitinha na Mbappé bananirwa igikorwa cya nyuma.
Mu minota ine y’inyingera Benjamin Pavard yaserebetse Messi waburaga gato ngo yinjire mu mahina, maze ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo zibyara umutuku. Nyuma y’iminota ine y’inyongera umusifuzi yasoje umukino maze Bayern Munich ‘The Bavarians’ bakura intsinzi mu Bufaransa.

Bayern Munich ishimira abafana bayo
Ku rundi ruhande mu Butaliyani ku kibuga Sani Siro ikipe ya AC Milan yahatsindiye Tottenham Hotspur igitego 1-0 cya Brahima Diaz ku munota wa 7.


