M23 yemeje ko yimye Top Congo FM uburenganzira bwo gukorera muri Rutshuru

Sangiza iyi nkuru

Umutwe witwaje intwaro wa M23 wemeje ko wimye radiyo Top Congo FM yo muri Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) uburenganzira bwo gukorera muri teritwari ya Rutshuru kubera ko itangaza amakuru abogamye kandi ikaba ikwirakwiza urwango.

Iyi radiyo kuri uyu wa 14 Gashyantare 2023 yaraye itangaje ko ubuyobozi bwa M23 bwayihagaritse gukorera mu iyi teritwari mu gihe cy’amezi abiri, buyishinja kuba ‘ikinyamakuru gikwirakwiza urwango’.

Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, kuri uyu wa 15 Gashyantare 2023 yasobanuye ko kubuza ibinyamakuru bikorera mu bice uyu mutwe ugenzura bishingiye ku cyemezo cyafashwe na guverinoma ya RDC cyo kubibuza guha ijambo abawugize.

Bisimwa yavuze ko kubuza ibinyamakuru guha ijambo M23 bihabanye n’itegeko riha abantu bose uburenganzira bwo kubona amakuru, kandi ngo ni imbogamizi ku itangazamakuru kuko biryongerera ibyago byo gutangaza amakuru abogamye, bikajya mu murongo wo gukwirakwiza icengezamatwara.

Yasobanuye ko kubera icyemezo cya guverinoma, ibinyamakuru byahisemo kujya bikura amakuru mu bantu bamwe na bamwe no muri za sosiyete sivili zishyigikiye intambara mu cyimbo cy’imishyikirano, kandi zitegura imyigaragambyo ihamagarira bamwe gukorera abandi urugomo rushingiye ku moko.

Perezida wa M23 avuga ko bashyigikiye ko buri wese agira uburenganzira bwo guhabwa/gutanga amakuru ndetse n’ubwisanzure bw’itangazamakuru, ariko ngo ntibashyigikiye ko hagira uruhande ruhezwa nk’uko ibi binyamakuru byabigenzaga.

Icyemezo guverinoma ya RDC yanyujije muri Minisiteri ishinzwe itumanaho n’itangazamakuru kivuga ko ikinyamakuru gikorera muri iki gihugu, nigiha ijambo ‘umwanzi M23’, kizamburwa uburenganzira bwo kongera kuhakorera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *