Umutwe w’abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda watangaje ko Depite Rwigamba Fidel yapfuye azize uburwayi mu gitondo cy’uyu wa 15 Gashyantare 2023.
Umukuru w’abadepite, Mukabalisa Donatille yatangaje ko Depite Rwigamba yapfiriye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal biherereye mu karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali.
Depite Rwigamba wavutse tariki ya 17 Kanama 1950 yari ahagarariye ishyaka FPR Inkoranyi mu mujyi wa Kigali kuva mu mwaka w’2013.
Yakoze indi mirimo muri Leta irimo kuba ushinzwe guhuza ibikorwa bya guverinoma mu biro bya Minisitiri w’intebe mu 2001, uwo yakoreye muri sena y’u Rwanda mu 2009 ndetse yanabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’umurimo n’abakozi, MIFOTRA.


