Gatsata: Imari y’inyuma irashakishwa nka zahabu- REBA AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Mu murenge wa Gatsata, akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Cyerekezo hasenywa inzu zakorerwagamo ubucuruzi bw’ibyuma by’imodoka ibishya n’ibishaje, havumbuwe imari y’inyuma (ibyuma byashaje), abaturage biganjemo urubyiruko barimo gucukura iyi mari n’umwete n’ingoga nk’abacukura zahabu.
g1
Ibyo birimo kubera aho izo nzu zari zubatse, no mubusitani bwose buhakikije, havutse ibisa n’ibirombe bacukuramo zahabu cyangwa andi mabuye y’agacico. Uhageze, wakirwa n’abantu batandukanye, abagabo, abasore n’abana, bose bagaragara nkabashishikajwe no kuvumbura imari itabye muri ayo matongo.
g2
Iyo ukihagera, utekereza ko mu Gatsata havumbuwe ibirombe, ariko si ko bimeze, ahubwo baba barimo guhiga ibyuma byaboreye mu butaka.
Aba baturage bo bemeza ko ari imari ishyushye, ko kuba byaraboze cyangwa se byuzuye ingese n’ibyondo ntacyo bitwaye, kuko bafite uko bumvikana n’ubagurira.
g5
Uretse ko Imana ariyo irinda abantu bayo, ubundi abo bavumbuzi batitonze bahakura indwara zikomeye, kuko ntacyo kurinda umubiri wabo bafite, nk’uturindantoki, n’udupfuka amazuru. Barigaragura mu byondo n’amazi y’ibiziba ntacyo bitayeho ikibaraje ishinga ni ukubona inyuma. Iyo ubabajije icyo babitekerezaho, bakubwira ko za tetanosi na kanseri ari indwara z’abakire.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aho iyi mari y’inyuma irimo gucukurwa ni muri metero zigera ku 150, uturutse muri feu rouge za Nyabugogo ahazwi nko kwa Mirimo, utambika uwo muhanda wa Gatsata uhoramo urujya n’uruza rw’ibinyabiziga , ugatangira hirya ukabona hakurya no hakuno inzu zicururizwamo ibyuma by’imodoka. Muri izo metero iyo urebye iburyo bwawe ahegereye igishanga wikanga havumbuwe ibirombe by’amabuye y’agaciro.

g7
Ibi ni ibyuma byashaje bacukuye muri aya matongo

g6
N’abana bato bari mu barimo gushakisha iyi mari

g3
Umugezi wa Nyabugogo iyo wuzuye umena muri iki gishanga

g9
Imari ibonetse nyuma yaho hasenyewe

Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kalisa Philippe/Bwiza.com (Gatsata )

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *