Libya: Byibuze abimukira 73 birakekwa ko bapfuye nyuma y’impanuka y’ubwato

Sangiza iyi nkuru

Umuryango Mpuzamahanga w’Abinjira n’Abasohoka (IOM) muri Libya, kuri uyu wa Gatatu ushize,ubinyujije kuri twitter, watangaje ko byibuze abimukira 73 baburiwe irengero kandi bakekwa ko bapfuye nyuma y’impanuka y’ubwato ku nkombe za Libya kuwa Kabiri ushize .

IOM yongeyeho ko abantu barindwi barokotse bageze ku nkombe bavuye mu bwato bwari butwaye abantu bagera kuri 80, bivugwa ko bahagurutse i Qasr Alkayar, mu burasirazuba bwa Tripoli, berekeza mu Burayi.

IOM yavuze ko kugeza ubu, imirambo 11 yamaze kuboneka ibonwe na Croissant Rouge yo muri Libya na polisi yaho, mu gihe abarokotse barindwi bari mu bitaro nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.

Libya yabaye ahantu h’ingenzi abimukira bashaka kugera i Burayi banyuramo banyuze mu nzira iteje akaga bambuka ubutayu no mu nyanja ya Mediterane.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *