Abakinnyi 2 ngenderwaho ba APR FC mu bafite umuziro ku munsi wa 20 wa shampiyona

Sangiza iyi nkuru

Guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Gashyantare shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda irakomeza, hakinwa imikino y’umunsi wa 20.

Ni imikino ibimburirwa n’uwo AS Kigali iri mu makipe ahataniye igikombe cya shampiyona yakiramo Sunrise FC kuri Stade y’i Nyamata mu karere ka Bugesera.

Kuri uyu munsi wa 20 kandi hateganyijwe imikino itegerejwe na benshi, harimo nk’uwo Gasogi United izahuriramo na Rayon Sports i Bugesera ndetse n’uwo APR FC izakiramo Etincelles FC kuri Stade ya Muhanga.

Ni imikino uko ari ibiri iteganyijwe ku wa Gatandatu w’iki cyumweru, ikazahuza byibura amakipe ane ari muri atandatu ayoboye urutonde rwa shampiyona.

APR FC izakina na Etincelles FC ifite icyuho cy’abakinnyi bayo babiri; barimo myugariro Niyigena ClĂ©ment cyo kimwe na Ruboneka Jean Bosco igenderaho hagati mu kibuga batemerewe gukina umukino w’umunsi wa 20 nyuma yo kuzuza amakarita atanu y’umuhondo.

Uretse aba bakinnyi, abandi bane na bo batemerewe gukina imikino y’uwo munsi barimo Hakizimana Abdul Karim ‘Benzema’ wa Gasogi United, Niyirora Yves wa Etincelles FC, Twagirimana Fulgence wa Espoir FC cyo kimwe na Habamahoro Vincent wa Mukura Victory Sports & Loisirs.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *