Umudepite wo mu Bubiligi arasabira u Rwanda ibihano bikomeye

Sangiza iyi nkuru

Umudepite Mark Botenga uhagarariye u Bubiligi mu nteko ishinga amategeko y’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) arasabira u Rwanda ibihano bikomeye mu rwego rw’ubukungu.

Botenga, imbere ya bagenzi be, yashinje u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 uri mu ntambara n’ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo, aho arugereranya na Ukraine iri kugabwaho ibitero n’u Burusiya.

Uyu mudepite yavuze ko mu gihe Ukraine igabwaho ibitero, EU na Leta zunze ubumwe za Amerika byoherereza iki gihugu intwaro zirimo ibifaru n’indege z’intambara bigifasha kwirwanaho, kandi bifatira u Burusiya ibihano bikomeye hagamijwe guca intege ubukungu bwabwo.

Ariko ngo iyo bigeze kuri RDC, ibi bihugu biraceceka. Ati: “Ariko mu gihe RDC ishotorwa na M23 mu myaka myinshi…nta gikorwa. Nta gihano cya nyacyo cyafatiwe u Rwanda rufasha uyu mutwe. Ubuzima bw’Abanyekongo burutwa n’ubw’abo muri Ukraine?”

Botenga arinubira ko aho gufatirwa u Rwanda ibihano, komisiyo ya EU yateye inkunga ibikorwa byarwo byo kugarura amahoro muri ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique. Ati: “Uburayi bwakoze iki? Nta gihano ahubwo miliyoni 20 z’Amayero zo gufasha u Rwanda.”

N’ubwo uyu mudepite ashinja u Rwanda gufasha M23, rubinyujije mu bavugizi barwo rubihakana rwivuye inyuma, rugasobanura ko ibibazo byateje intambara mu burasirazuba bwa RDC bireba Abanyekongo gusa, bityo, rwo rudashobora kubyivangamo.

Ku bijyanye n’inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero komisiyo ya EU yageneye ingabo z’u Rwanda tariki ya 1 Ukuboza 2022, guverinoma yarwo yashimiye uyu muryango, iwizeza gukomeza kuba umufatanyabikorwa mwiza mu kubungabunga amahoro n’umutekano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *