Dr Habineza yemeje ko ashobora guhara umwanya w’ubudepite

Sangiza iyi nkuru

Dr Frank Habineza uyobora ishyaka DGPR riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije yemeje ko ashobora guhara kandidatire ye ya manda ya kabiri ku mwanya w’umudepite, agahitamo kwiyamamariza uwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Umuyobozi mushya wa komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC), Oda Gasinzigwa, aherutse gutangaza ko yifuza ihuzwa ry’amatora y’abadepite n’ay’Umukuru w’Igihugu mu mwaka w’2024, mu rwego rwo kugabanya ingengo y’imari ikoreshwa.

Dr Habineza usanzwe ahagarariye ishyaka ayoboye mu mutwe w’abadepite mu nteko ishinga amategeko, mu kiganiro yagiriye kuri Radio 10 mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Gashyantare 2023, yabajijwe uko azabigenza aya matora nahuzwa, mu gihe ubusanzwe we yiyamamariza iyi myanya ibiri (uw’umudepite na Perezida).

Yasubije ko kubera ko kwiyamamariza imyanya ibiri bitazaba bishoboka, azahitamo kandidatire imwe, ari yo iy’umwanya Perezida wa Repubulika. Ati: “Ni ukuvuga ngo ni uguhitamo. Ntabwo wakwiyamamariza ahantu habiri.”

Uyu munyapolitiki yagize ati: “Ishyaka ntabwo rirahitamo umukandida wa Perezida ariko ndahari njyewe. Ndi tayari kuba umukandida wa Perezida. Ni uguhitamo, ntabwo wajya mu by’abadepite ngo ujye no mu bya Perezida. Niba ari amahitamo ya Perezida, ni ayo, nta kundi. Nidushya tuzashya nyine. Nidutsinda, tuzatsinda.”

Dr Habineza aheruka kwiyamamariza umwanya wa Perezida mu mwaka w’2017. Icyo gihe yari ahatanye n’abarimo Paul Kagame wari uhagarariye FPR Inkotanyi na Mpayimana Philippe wari umukandida wigenga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *