Ku wa 6 Mata 1994, nibwo indege yari itwaye uwari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana yarashwe n’umuntu utaramenyakana kugeza saha izi, Ubufaransa bukoze iperereza inshuro 2 bifata ubusa.
Umwaka ushize nibwo abacamanza bo mu Bufransa batangaje ko bwiteguye kumva ubuhamya bw’uwahoze ari umugaba w’ingabo z’u Rwanda, Kayumba Nyamwasa ubu uba mu gihugu cya Africa y’Epfo aho yahungiye.
Ubu buhamya bukumvwa hakorwa iperereza ku nshuro ya 3, harebwa mu by’ukuri uwaba yarahanuye indege yari itwaye Habyarimana na Perezida Ntaryamira wari uw’u Burundi bari bavanye i Arusha muri Tanzania.
Aganira na BBC, Me Philippe Meilhac, wunganira imiryango ya Juvenal Habyarimana na Cyprien Ntaryamira baguye muri iyo ndege, yatangaje ko ubuhamya bwa Gen Kayumba Nyamwasa bugomba kumvwa.
Kur iyi nshuro ya 3, ubutabera bw’Ubufaransa bushaka gukoresha Kayumba Nyamwasa mu gushaka kumenya uwahanuye indege, nabwo ubwa bwo butungwa agatoki ko bushobora kuba bubifitemo uruhare rukomeye.
Ikindi kandi Gen Kayumba Nyamwasa yari umuyobozi mu gisirikare cy’Inkotanyi, na nyuma akaza kuba umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda aho hafatiwe ubutegetsi, ndetse nyuma aza no guhunga, akatirwa n’urukiko adahari ashinjwa ibyaha birimo n’iterabwoba.
Kuba ubu aribwo yibutse gutanga ubuhamya avuga ko ari Inkotanyi zahanuye iyi ndege, benshi mu basesenguzi mu bya politiki nibyo bagiye bibazaho bati: “Kuki atatanze ubu buhamya kera” .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kayumba Nyamwasa yakatiwe adahari mu 2011 n’urukiko rukuru rwa Gisirikare, gufungwa imyaka 24 no kwamburwa impeta za gisirikare, biturutse ku byaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kurema amacakubiri no gutoroka igisirikare.
Kuba ashinjwa ibi byaha byose yanahaniwe adahari muri uwo mwaka watangajwe haruguru, ubu akaba ari bwo yibutse gutanga ubuhamya ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, iyo aza kubutanga akiri umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda cyangwa akiri mu yindi mirimo mu gihugu, abenshi babona ko aribwo bwari guhabwa agaciro kurusha ubu afatwa nk’umwe mubarwanya Leta y’u Rwanda.
N’ubwo Ubufaransa bushaka kwifashisha Kayumba nabwo butungwa agatoki
Mu Ukuboza 2015, nibwo Ikinyamakuru Le Canard Enchaà®né cyo mu Bufaransa cyatangaje inyandiko zo mu buyobozi bukuru bushinzwe umutekano hanze y’igihugu mu Bufaransa buzwi nka DGSE ndetse n’urwego rw’ubutasi mu gisirikare, DRM, zigaragaza ko abasirikare b’Abafaransa bagize uruhare mu guhanura indege ya Habyarimana.
Umutwe w’iyo nkuru ugira uti: “ Les trous de mémoire de la France au Rwanda ”, inyandiko zo muri DRM na DGSE zigaragaza uruhare rw’ingabo zidasanzwe z’u Bufaransa mu gitero cyahanuye indege yari itwaye perezida Habyarimana.
Iki kinyamakuru kivuga ko byari bisanzwe bizwi ko u Bufaransa bwafashije mu nzego z’ubukungu, politiki n’igisirikare abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi igihe yabaga na nyuma yayo, ariko ngo ubu ngo bibaye impamo ko ari nabwo bwateje u Rwanda akaga buhanura indege ya Habyarimana icyo gihe u Bufaransa bwaba bwarayigizemo uruhare kuva kuri A kugera kuri Z.
Uretse ibi kandi Ikinyamakuru Libération cyo mu Bufaransa, ku wa gatatu tariki ya 9 Mutarama 2013, cyasohoye inkuru irimo ikimenyetso gishobora kugaragaza uruhare rwa Leta y’u Bufaransa ku ihanurwa ry’indege yari itwaye Habyarimana.

Icyo kinyamakuru kivuga ko ubwo umucamanza w’umufaransa Marc Trévidic yakoraga icukumbura ku ihanurwa ry’iyo ndege, yavumbuye urupapuro rwemeza ko hari abasirikare b’abajandarume 2, bakomoka mu Bufaransa, bapfiriye mu Rwanda muri Mata 1994.
Abishwe ni umusirikare w’umujandarume witwa René Maier, wari kumwe na Alain Didot wiciwe hamwe n’umugore we Gilda Didot, bikaba bivugwa ko bishwe hagati y’itariki ya 12 na 13 Mata 1994, ariko ngo iby’urupfu rwabo bikaba bitarigeze bisobanuka kugeza iki gihe.
Ikinyamakuru Libération kibazaga niba urupfu rw’abo bantu batatu, rutazabangamira ubushakashatsi bwa Trévidic, cyangwa se kitaba ikimenyetso kiganisha ku ruhare rwa Leta y’u Bufaransa mu ihanurwa ry’indege yari itwaye Habyarimana na Ntaryamira Cyprien wari Perezida w’u Burundi.
Abo basirikare b’abajandarume bishwe, bari abajyanama mu bya Tekiniki, bakaba bari bashinzwe n’ibijyanye n’itumanaho “transmission radio” hagati ya Ambasade y’u Bufaransa n’igisirikare cy’u Rwanda.
Umwanditsi w’iyi nkuru avuga ko bishoboka ko bazize ko baba barumvise ibiganiro byabaye hagati ya Ambasade y’u Bufaransa i Kigali n’ingabo zari iz’u Rwanda, mbere y’uko indege yarimo Habyarimana ihanurwa, bityo Leta y’u Bufaransa ikaba yarifuzaga ko amakuru ajyanye n’iby’iyo ndege atazagaragazwa.
Kuba Ubufaransa bwikuraho iri hanurwa ry’indege bugashaka kubigereka kuri Perezida Kagame wari uyoboye ingabo z’Inkotanyi ni ikibazo cyakunze gukurura umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa.
Mu mwaka wa 2006 ubwo bushyamirane bwageze ku iyirukanwa ry’uwari uhagarariye Ubufaransa i Kigali ndetse u Rwanda runahamagaza intumwa yari iruhagarariye mu Bufransa.
Imyaka 23 yuzure kuri uyu wa kane iyi ndege ihanuwe ndetse n’ukuri kutarajya ahabona. Habyarimana yishwe tariki ya 6 Mata 1994. Yabaye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuva kuwa 5 Nyakanga 1973 kugeza kuwa 6 Mata 1994, yapfuye afite imyaka 57 akaba yari amaze imyaka 21 ku butegetsi yarahawe amazina (Umubyeyi, kinani,…).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


