U Bushinwa bwacukuye amabuye y’agaciro ya Miliyari hafi 10$ muri RDC buhubaka ibikorwaremezo bidatwaye na miliyari – IGF

Sangiza iyi nkuru

Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari (IGF) bwakoze raporo iteye impungenge ku masezerano y’ubufatanye yo muri Mata 2008 hagati ya Repbulika ya Demokarasi yaa Congo n’itsinda ry’amasosiyete y’Abashinwa (GEC) nyuma yo kugenzura ubwo bufatanye .

Muri iyi raporo yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane, itariki ya 16 Gashyantare, urubuga POLITICO.CD rwabonye kopi yayo, IGF yanditse ibintu byinshi by’ingenzi byerekana ibintu bidasanzwe mu ishyirwa mu bikorwa ry’ubwo bufatanye.

Ibi bidasanzwe bifitanye isano cyane cyane n’ishingwa rya SICOMINES (La Sino-Congolaise des Mines) mu 2008 binyuranyije n’ingingo ya 1 y’Itegeko ry’umwami ryo ku ya 22 Kamena 1926, aho nta suzuma ry’icukurwa ry’amabuye y’agaciro rya GECAMINES S.A ryakozwe bityo rero, nta gaciro k’ubufatanye mu mutungo rusange.

IGF inagaragaza kandi ibikorwa bitemewe n’amategeko byo gukwirakwiza imari shingiro ya 100.000.000 US $ ku rwego rwa 68% by’imigabane y’itsinda ry’amasosiyete y’u Bushinwa na 32% ku matsinda ya Gécamines (DRC).

Ubugenzuzi bw’imari bwagaragaje kandi ubusumbane bukabije bw’amafaranga bwangiza DRC hagati y’inyungu zahawe amasosiyete y’u Bushinwa ndetse n’imihigo ku kiguzi cyayo ndetse n’inyungu zari zitezwe n’uruhande rwa Congo.

IGF isobanura ko “intege nke zigaragara n’ishoramari rishingiye ku bikorwa remezo: SICOMINES yakusanyije, mu myaka 14, inkunga ingana na USD 4.471.588,685.14 ariko yatanze gusa 822.190.060.14 USD yo gutera inkunga ibikorwa remezo bya Congo, ni ukuvuga 18.38% y’amafaranga yose yakusanyijwe; ”.

Raporo ivuga kandi “mu buryo butangaje akayabo k’amafarnga yabikujwe kubw’amasosiete y’Abashinwa mu myaka itandatu.

Ati: “Mu myaka itandatu, kuva 2016 kugeza Ukwakira 2022, SICOMINES yabikuje, inyuze muri imwe muri konti za yo mu mahanga, twavuga konti nkuru n ° 100001700001077 iri mu bitabo by’ishami rya Bank of China muri Dubai, amafaranga yose hamwe USD 9,677,613,625.15 USD (Miliyari zisaga 9 z’Amadolari) yo guha amasosiyete y’Abashinwa na yo ubwayo kubera impamvu zinyuranye zidafite ishingiro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *