Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Gashyantare, yitabiriye inama yiga ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri kubera i Addis-Abeba muri Ethiopie.
I Addis-Abeba abakuru b’ibihugu bya EAC bahitabiriye inama isanzwe ya 36 y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) izaba kuva kuri uyu wa Gatandatu kugeza ku Cyumweru.
Inama yo kuri uyu wa Gatanu yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ikaba yayobowe na Perezida JoĂŁo Lourenço wa Angola cyo kimwe na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi uyoboye EAC.
Mu bigomba kuganirwaho muri iyi nama harimo gusuzuma aho gahunda y’ibiganiro bya Nairobi na Luanda bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC ndetse no kuzahura umubano w’iki gihugu n’u Rwanda igeze ishyirwa mu bikorwa.
Perezida Kagame na bagenzi be ba EAC baherukaga guhurira i Bujumbura mu Burundi ku wa Gatandatu tariki ya 04 Gashyantare; mu nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC na bwo yigaga ku bibazo bya Congo.
Umwe mu myanzuro wafatiwe muri iyi nama wasabaga impande zihanganye muri RDC (Leta na M23) guhosha umwuka mubi, ahubwo zikifashisha inzira zashyizweho ku rwego rw’akarere na mpuzamahanga mu gukemura ibibazo.
Imyanzuro y’iyi nama igaragaza ko abakuru b’ibihugu bemeranyije ko uburyo bumwe bwo gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, ari inzira ya politiki n’ibiganiro hagati y’impande zirebwa n’ikibazo, nyuma yo guhagarika imirwano.
Guverinoma ya RDC biciye mu muvugizi wayo, Patrick Muyaya, iheruka gutangaza ko ibyanzuriwe i Bujumbura itazigera ibyubahiriza.
Minisitiri Muyaya aheruka kubwira itangazamakuru ati: “Ntabwo duteganya kuganira na M23, icyo kigomba gusobanuka neza. Ibisabwa kugira ngo ibiganiro na M23 bibeho cyangwa kuba twasubukura umubano n’u Rwanda, byasobanuwe neza n’itangazo rya Luanda.”
“Icya mbere ni uguhagarika imirwano, bakava mu duce bigaruriye kugeza ku musozi wa Sabyinyo, hanyuma tukaganira. Mu gihe imirwano itahagaritswe, mutabonye ko bavuye mu birindiro bigaruriye, nta biganiro bizabaho hagati ya Guverinoma ya Congo na M23.”
Amagambo ya Minisitiri Muyaya yanashimangiwe na mugenzi we Lutundula mu ijoro ryakeye, aho yashimangiye ko imyanzuro yose itari mu murongo w’uko M23 igomba “guhagarika imirwano ndetse ikanava mu duce yigaruriye” RDC itazigera na rimwe iyemera.


