Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza amaze iminsi aburiwe irengero

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’umunyamakuru Jean Paul Nkundineza uvuga ko kuva tariki ya 13 Gashyantare 2023 utazi aho aherereye, ukaba ukomeje kumushakisha.

Mukuru wa Nkundineza witwa Rutagengwa Jean Léon yatangaje ko umuryango wabo uheruka amakuru ye ahagana saa saba z’amanywa, ubwo yari mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Rutagengwa asobanura ko umuryango wegereye urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), urugezaho ikibazo cy’ibura rya Nkundineza, rukaba ruri kuwufasha kumushakisha.

Nkundineza nk’umunyamakuru wavugaga ku bibazo birebana n’ubuzima bw’abaturage, Rutagengwa yatangaje ko umuryango wabo uhangayikishijwe n’umutekano we n’imibereho yaba arimo, ugasaba buri wese kuwufasha kumushakisha.

Ni umunyamakuru wakoreye ibinyamakuru bitandukanye mu Rwanda, wibanda ku nkuru z’ubutabera, akanazikoraho ubusesenguzi ku miyoboro itandukanye ya YouTube, ariko cyane cyane Jalas Official.

Inkuru aheruka kugaragaramo ni imaze iminsi ine itangajwe, ia Kimonyo Kevin utuye mu kagari ka Kabeza, umurenge wa Kanombe, akarere ka Kicukiro. Yaramutabarizaga kubera ubuhumyi yatewe n’inzoga yitwa Kibamba yanywereye mu kabari mu mwaka w’2019.

Nkundineza abuze nyuma yo gufungurwa mu mpera za Mutarama 2023, aho yari amaze iminsi afungiwe muri kasho ya Rwezamenyo. Yatawe muri yombi n’abapolisi bamubwiraga ko yatwaye imodoka yasinze. Ni inkuru yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, kubera ko we atemeraga ko yari yanyoye ibisindisha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *