Ntabwo tuzakurikira abantu bazimiye. Aba Banyaburayi ntabwo ari bazima, ntibumva – Museveni

Sangiza iyi nkuru

Perezida Museveni yavuze ko Uganda itazigera ishyigikira kuryamana kw’abahuje igitsina kandi Uburengerazuba bugomba guhagarika gushaka guhatira ibihugu bitemera ibyo yise “gutandukira” .

Museveni yatangaje ibi kuri uyu wa Kane, itariki 16 Gashyantare, ubwo yatangizaga ibirori byo kwizihiza Umunsi wa Janani Luwum (Hibukwa Luwum wahoze ayobora Itorero rya Uganda) mu mudugudu wa Wii-Gweng mu murenge wa Mucwini, mu Karere ka Kitgum.

Perezida Museveni yagize ati:” Ntabwo tugiye gukurikira abantu bazimiye. Aba Banyaburayi ntabwo ari bazima, ntibumva ”.

Ati: “Twagiye tubabwira tuti ‘nyamuneka, iki kibazo cyo kuryamana kw’abahuje igitsina ntabwo ari ikintu mukwiye kugira nk’igisanzwe no kwishimira”, akomeza agira ati: “Ntabwo (ibihugu by’iburengerazuba) byumva, ntibyubaha ibitekerezo by’abandi kandi bashaka guhindura ibintu bidasanzwe ibisanzwe no kubihatira abandi. Ntabwo tuzemera. ”

Ibyatangajwe na Perezida Museveni, ngo byaatumye ahabwa amashyi menshi n’abari bamukurikiye, byari mu rwego rwo gusubiza icyifuzo cya Arkiyepiskopi w’Itorero rya Uganda, Stephen Kaziimba Mugalu, gisaba ko leta yakwiftanya n’Itorero mu kwamagana kuryamana kw’abahuje ibitsina no gushyiraho amategeko abihana.

Ati: “Noneho turabasaba kwitondera ibyo mwatangiye kuko dufite abaryamana bahuje ibitsina n’ibindi bibi byibasira igihugu cyacu. Kimwe na nyakwigendera (Arkiyepiskopi) Luwum wagize ubutwari, turashaka guhamagarira guverinoma gushira amanga maze ikarwanya izo ngeso mbi zose zizica igihugu cyacu. ”

Luwum yari Arkiyepiskopi wa Uganda, u Burundi, Zaire n’u Rwanda, kandi yishwe mu 1977 azira kunenga uko ubtegetsi bwa Idi Amin bwamenaga amaraaso bukanahonyora uburenganzira bwa muntu.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko Uganda iri mu bihugu 77 bihana ibyaha byo kuryamana kw’abahuje ibitsina.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *