France: Urukiko rurasabira visa uwari ufungiye Arusha akekwaho uruhare muri jenoside

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Bufaransa yanenzwe n’Urukiko rwo mu mujyi wa Nantes ruyishinja kuba yaranze guha, Prosper Mugiraneza wahoze muri guverinoma y’u Rwanda mu gihe cya jenoside, uruhushya rumwemerera kwinjira ku butaka bw’u Bufaransa.

Uru rukiko rukaba rwari rwarategetse mu Ukwakira 2016 minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Bufaransa guha, Prosper Mugiraneza wari minisitiri w’abakozi ba leta mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, visa y’igihe kinini imwemerera kujya mu Bufaransa akajya kubana n’umuryango we utuye muri iki gihugu. Urukiko rusabira Visa prosper ruvuga ko yashakanye n’umuturage w’u Bufaransa, rukaba rwategetse ko ayihabwa mu gihe kitarenze amezi abiri.

Mugiraneza Prosper ni umwe mu bantu bari bafungiye Arusha bakurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwamugize umwere mu bujurire mu 2013 nyuma y’aho yari yabanje gukatirwa gufungwa imyaka 30 mu rukiko rw’ibanze.

Ku ruhande rwayo, Leta y’u Bufaransa yagaragaje impungenge z’uko Mugiraneza aramutse yinjiye mu Bufaransa byatera uburakari amashyirahamwe y’abarokotse jenoside kandi bigatera umwuka mubi mu mubano w’igihugu cyabo n’u Rwanda nk’uko Reuters dukesha iyi nkuru ivuga.

Leta y’u Bufaransa inavuga ko abacamanza batahaye agaciro uburyo Mugiraneza atigeze yegura mu ishyaka MRND ryari ku butegetsi mu Rwanda kandi iryo shyaka ryaraganaga mu nzira ya Hutu Power kandi ririmo gutoza urubyiruko rwaryo ryitegura gukora jenoside.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’u Bufaransa yimye visa Mugiraneza ivuga ko ibivugwa ko yaba yarahishe Abatutsi iwe mu gihe cya jenoside bitashingirwaho kuko ngo nu mu rubanza rwe nta hantu byigeze bivugwa.

Urukiko rwo muri nantes rwari rumaze igihe rwiga kuri iki kibazo rero rukaba rwongeye kwemeza icyemezo cyari cyafashwe rutegeka Leta y’u Bufaransa guha Mugiraneza visa y’igihe kirekire agasanga umuryango we kandi bigakorwa mu gihe kitarenze amezi abiri.

Tubibutse ko Mugiraneza Prosper yabaye Umunyamabanga Mukuru muri minisiteri y’ubutabera, aba minisitiri w’umurimo, mu gihe cya jenoside akaba yari minisitiri w’abakozi ba leta.

Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *