Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yasabye ko umutwe kabuhariwe w’ingabo za MONUSCO ufite inshingano yo kugaba ibitero, FIB, wakongera kwifashishwa nk’uko byagenze mu mwaka w’2013 ubwo wahashyaga umutwe witwaje intwaro wa M23, bikawuviramo gusenyuka.
Iki cyifuzo yagitangiye mu kiganiro yagiranye n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres, ubwo bahuriraga Addis Ababa muri Ethiopia, mu nama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe.
Muri iki kiganiro, Tshisekedi na Guterres baganiriye ku buryo ingabo za RDC zizwi nka FARDC, FIB (Force Intervention Brigade) ndetse n’iza MONUSCO zisanzwe zakorana mu buryo bunoze kugira ngo zirandure ikibazo cy’ubugizi bwa nabi mu burasirazuba bw’igihugu.
Umuvugizi wa guverinoma ya RDC akaba na Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru, Patrick Muyaya, yasobanuye ko iki kiganiro cyari gitomoye kandi cyaranzwe no gusasa inzobe.
Bombi baganiriye mu gihe akanama k’umuryango wa Afurika yunze ubumwe kateranye, kiga ku kibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC, aho kafashe imyanzuro itandukanye, yiganjemo ishyigikira iyafatiwe i Nairobi muri Kenya n’i Luanda muri Angola.



