Kuri uyu wa Gatandatu ushize, umudipolomate wo ku rwego rwo hejuru wa Israel yasohowe mu nama ngarukamwaka y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Ethiopia, mu gihe kutumvikana ku kwemerera Israel kuba indorerezi muri uyu muryango gukomeje .
Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga abashinzwe umutekano ba AU bahanganye n’umudipolomate mu muhango wo gutangiza iyi nama, mbere y’uko ava mu nzu mberabyombi.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yagize ati: “Israel yafashe nabi ibyabaye aho umuyobozi wungirije ushinzwe Afurika, Ambasaderi Sharon Bar-Li, yavanywe mu cyumba cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nubwo yari afite bagde imwemerera kwinjira nk’indorerezi.”
Ebba Kalondo, umuvugizi w’umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yavuze ko umudipolomate yasohowe kubera ko atari Ambasaderi wa Israel wemewe muri Ethiopia, ari nawe wari witezwe muri iyi nama.
Ariko Israel yashinje ibyabaye Afurika y’Epfo na Algeria, ibihugu bibiri by’ingenzi bigize uyu muryango nyafurika w’ibihugu 55, ivuga ko byafashe bugwate AU kandi bikoreshwa n’urwango bifitiye Israel nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel yavuze ko charge d’affaires muri Ambasade ya Afurika y’Epfo agomba guhamagazwa kugira ngo bamucyahe.
Minisiteri yagize ati: “Kugerageza guhagarika status y’indorerezi za Isiraheli nta shingiro bifite mu mategeko y’umuryango.”
Afurika y’Epfo yamganye iki kirego, ivuga ko icyifuzo cya Israel cyo kuba indorerezi muri AU kitaremezwa bidasubirwaho n’uyu muryango.


