Lieutenant General (Rtd) Ben Hodges wayoboye ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika zikorera ku mugabane w’u Burayi kuva mu mwaka w’2014 kugeza mu 2018 yasobanuye icyatuma Ukraine yisubiza byihuse igice cya Crimea yambuwe n’u Burusiya mu 2014.
Gen. Hodges mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umunyamakuru Tatiana Popova wa Kyiv Post ku wa 16 Gashyantare 2023, yatangaje ko kugira ngo Ukraine itsinde muri rusange intambara irimo kuva muri Gashyantare 2022, ikeneye intwaro zirasa kure.
Izi ntwaro kandi ngo zatuma Ukraine ishobora kwisubiza Crimea bitarenze muri Werurwe 2023, kandi ngo USA izakora ibishoboka byose iki gihugu gitsinde iyi ntambara muri uyu mwaka. Ati: “Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo Ukraine itsinde muri uyu mwaka.”
Mu bindi by’ingenzi yavuze ko Ukraine ikeneye muri iki gihe, harimo indege z’intambara zikorerwa mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi (USA n’ibindi bikomeye ku mugabane w’i Burayi). Ati: “Indege zo mu burengerazuba zahindura ibintu ku rugamba.”
Gen. Hodges avuze aya magambo mu gihe ingabo za Ukraine ziri kwirwanaho mu bice iz’u Burusiya zivuga ko zishaka kubohoza birimo Leta ya Donetsk, Luhansk na Kherson. Aha ni ho urugamba rumaze hafi umwaka rubera.


