Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda yavuze ko Uganda itazakangwa n’igitutu cy’abahoze ari abakoloni bo mu Burengerazuba cyo kubateranya n’u Burusiya, kubera ko umubano w’ibihugu byombi umaze igihe kinini hagati ya Kampala na Moscou ari ngombwa cyane .
Ati: “Twarakolonijwe kandi tubabarira abadukolonije. None, abakoloni baradusaba kuba abanzi b’u Burusiya, batigeze badukoloniza. Ibyo birakwiye? Ntabwo ari kuri twe: abanzi babo ni abanzi babo, inshuti zacu ni inshuti zacu, ” ibi minisitiri Jeje Odongo yabitangarije Ibiro Ntaramakuru by’u Burusiya, RIA Novosti, kuri uyu wa Gatandatu ushize I Addis Abeba ao yitabiriye inama ya A.U.
Uganda, yamaze imyaka igera kuri 70 ikolonijwe n’u Bwongereza, yagiranye umubano mwiza na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti nyuma yo kubona ubwigenge mu 1962. Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zashyizeho umwete kugira ngo Afurika ive mu bukoloni, kandi ishyigikira ibihugu byinshi nyuma yo kwigenga.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda yagize ati: “Benshi mu banyeshuri bacu bize mu Burusiya, none se kuki hakwiye kubaho kugirana ikibazo gitunguranye natwe cyo gukomeza umubano wacu n’u Burusiya?”
Odongo yagaragaje akamaro k’ubufatanye bwa gisirikare na Moscou, avuga ko ari ikibazo cy ‘“ubuzima n’urupfu” ku gihugu cye.
Ati: “Ibyinshi mu bikoresho bya gisirikare muri Uganda byakozwe n’u Burusiya. Kubera iyo mpamvu, hatitawe kuri ibyo bita ibihano, Uganda igomba kuvugurura ibi bikoresho kugira ngo ibashe kwirwanaho … Kandi tuzakomeza ubwo bufatanye, kuko tugomba kubaho ”.
Uganda yari mu bihugu birenga 20 bya Afurika byifashe, igihe Umuryango w’Abibumbye watoraga imyanzuro yateguwe n’Uburengerazuba yamagana igitero cy’u Burusiya muri Ukraine muri Werurwe no mu Kwakira umwaka ushize. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yasuye Uganda mu ruzinduko aheruka kugirira muri Afurika mu mpeshyi ishize.
Mu butumwa yagejeje ku nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku wa Gatandatu, Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yise ibihugu bya Afurika “abafatanyabikorwa bakomeye kandi bizewe” kuri Moscou, anagaragaza ubushake bwo kongera ubufatanye mu nzego zitandukanye.


