Guverinoma ya Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) ikomeje kugaragaza ko yinubira kuba ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba ziri mu gihugu cyabo zitarwanya umutwe witwaje intwaro wa M23.
Mu gihe izi ngabo ziri mu burasirazuba bw’iki gihugu zigenzura ibice birekurwa na M23, guverinoma ya RDC yo ivuga ko uyu mutwe witwaje intwaro wanze kubahiriza ibyemezo biwureba byafatiwe i Nairobi na Angola, bityo ko ahubwo ukwiye kuraswa n’izi ngabo.
RDC icyinubira ko ingabo za EAC zitarwanya M23, abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango ubwo bahuriraga i Bujumbura tariki ya 4 Gashyantare 2023, basabye Sudani y’Epfo na Uganda kohereza ingabo zabyo kugira ngo zishyire mu bikorwa imyanzuro yafashwe.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru bakorera i Kinshasa, yatangaje ko guverinoma izagenzurira hafi niba ingabo za EAC zubahiriza ubusugire bw’igihugu cyabo.
Minisitiri Lutundula yagize ati: “Turi kubikurikirana tubyitayeho cyane. Ikizaba cyose kidakurikiza ubusugire bwuzuye bwa Repubulika, kidaha agaciro abayobozi bacu, kidaha agaciro ubwigenge bw’igihugu cyacu ntabwo tuzacyemera, ni ukuri.”
Uyu muyobozi yavuze ko ibikorwa by’ingabo za EAC bigomba kugendera ku masezerano ya SOFA (Status Of Forces Agreement) arebana n’ubufatanye bw’ingabo, kandi ngo natubahirizwa, ibyemezo byafashwe bizireba bizaseswa nta gushidikanya kubayeho.
SOFA ni amasezerano y’ubufatanye bw’ingabo igihugu kigirana n’ikindi cyangwa kikayagirana n’undi mutwe w’ingabo. Abasirikare b’abanyamahanga binjira mu kindi gihugu, bakifatanya n’ababakiriye mu kurinda cyangwa kugarura umutekano, ariko ngo bitandukanye n’uko bo ubwabo bagira igice bagenzura bonyine.


