Igikabu cyari cyatawe ni iki uyu mukerarugendo w'ibumoso afite

Rutsiro: Umwana w’imyaka 8 yatoraguye igikapu cyatawe na ba mukerarugendo, arakibasubiza

Sangiza iyi nkuru

Umwana w’imyaka 8 y’amavuko utuye mu karere ka Rutsiro mu ntara y’Uburengerazuba yashimiwe nyuma yo gushyikiriza ba mukerarugendo igikapu cyabo yatoraguye.

Umuholandikazi Mirka Eikelschulte utuye mu Rwanda, mu butumwa bushimira by’umwihariko uyu mwana,yasobanuye ko inshuti ze zasuraga iki gihugu ku nshuro ya mbere, zaburiye iki gikapu mu muhanda wa Musanze-Kibuye.

Mirka yatangaje ko inshuti ze zamenye ko zabuze iki gikapu ubwo zageraga ku Kibuye, mu masaha atageze kuri abiri ziragisubizwa.

Mu gusobanuza, zabwiwe ko uyu mwana w’imyaka 8 yagitoraguye, akijyana kuri sitasiyo ya Polisi yegereye iwabo, Polisi na yo imenyesha urwego rw’abinjira n’abasohoka iby’aya makuru, na rwo ruhita ruzimenyesha.

Uyu Muholandikazi yavuze ko urwego rw’abinjira n’abasohoka rukimara guha inshuti ze amakuru y’aho iki gikapu kiri, zahise zisubira inyuma, zijya kugifata.

Mirka arashima ubunyangamugayo bw’uyu mwana n’Abanyarwanda muri rusange ndetse n’ubufasha yahawe n’ubuyobozi bwo muri Rutsiro hamwe na Polisi y’igihugu.

Igikabu cyari cyatawe ni iki uyu mukerarugendo w'ibumoso afite
Igikabu cyari cyatawe ni iki uyu mukerarugendo w’ibumoso afite

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *