Umuryango wa Afurika yunze ubumwe uhangayikishijwe n’imyenda ibihugu byo kuri uyu mugabane bibereyemo ibyo hanze yawo kuko kwishyura bikomeje kuba ingorabahizi
Ku wa 17 Gashyantare 2023, inama yahurije abakuru b’ibihugu byo muri Afurika i Addis Ababa muri Ethiopia, ubuyobozi bwa AU bwerekanye uburyo amadeni akomeje kwiyongera.
AU ibinyujije muri abanki yayo itsura amajyambere, yagaragaje impungenge itewe no kwiyongera kw’amadeni ibihugu bifite.
AU yavuze ko ibihugu bya Afurika bigomba kongera kugenzura amadeni bifitiye amahanga kandi bagirwa inama yo gushaka uburyo bwose bakishyuramo.
Imwe mu myanzuro yafatiwe Addis Ababa ni uko abanyamuryango b’uyu muryango bazafashwa kuzamura uburyo bwose bushoboka bwo kubona amafaranga yo kwishyura bakanafashwa no mu bindi bikorwa by’iterambere.
Albert Muchanga, umunya-Zambia uri muri komisiyo y’ubukungu ya AU yagize ati:Turashaka kureba neza kandi tukagenzura amadeni ibihugu bya Afurika bifite uburyo bigerageza kuyishyura kugira ngo tugire icyo tubafasha.”
Ibihugu bya Afurika bifite imyenda ya miliyari 696 z’amadorari. Ibiri imbere mu kugira imyenda myinshi harimo Angola, Afurika y’Epfo, Zambia n’ibindi. U Bushinwa ni bwo bufite ibihugu byinshi bibubereyemo umwenda.
Muri iyi nama, Minisitiri w’imari muri Zambia, Situmbeko Musokotwane, yavuze ko igihugu cye kigowe no kwishyura imyenda, avuga ko bakeneye uburyo bukwiye bwo kwishyira kugira ngo batazahura n’ibihano.
Zambia ikaba ifitiye amahanga miliyari 17 z’amadorari. Miliyari 6 z’amadorari muri zo ni iz’u Bushinwa.
Prof. Kevin Urama, umuyobozi wa Banki ya Afurika itsura amajyambere yavuze ko inguzanyo ubwayo nk’inguzanyo atari ikibazo ahubwo ikibazo ari inguzanyo mbi ibihugu bya Afurika bifata.
Inguzanyo nyinshi z’ibihugu bya Afurika ni izo kubaka ibikorwaremezo, gukemura ibibazo biba byugarije umuryango mugari ndetse no kuzamura ingengo z’imari.
Impamvu avuga ko izi nguzanyo ari mbi ni uko mu busanzwe ibi bikorwa bisabirwa inguzanyo biba bizazana inyungu mu gihe kirekire cyangwa se bitazanazana inyungu.
Banki nyafurika yavuze ko izakomeza kuzamura umusaruro w’ubuhinzi ifatanyije n’abafatanyabikorwa mu bihugu bya Afurika nka bumwe mu buryo bwafasha kwishyura inguzanyo.


