Nta kindi cyakuraho ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza uretse intambara- Alexis Sinduhije

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’ishyaka MSD, Alexis Sinduhije yatangaje ko afite agahinda kuba hatarabayeho icyo yise Plan B, iyi ngo ni iyagombaga guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza w’u Burundi avuga ko nta kindi cyabukuraho uretse intambara.
Ibi Alexis Sinduhije yabitangarije mu nama yagiranye n’Abarundi baba i Burayi, avuga ko mu by’ukuri yicuza uburyo umugambi wa Coup d’Etat yo ku wa 13 Gicurasi 2015 wapfubye, ndetse ko wapanzwe nabi ugapfuba ntacyo ugezeho.
Nkuko ikinyamakuru UBM News kibitangaza, yakomeje avuga ko mu gihe Plan A itageze ku ntego, hakagombye guhita hategurwa Plan B ifite intego iza yunganira A yananiwe kugera ku ntego.
Ati: “Tuzareba ababishoboye twongere tubatere ingabo mu bitugu kugirango umugambi wacu ugere ku ntego, nta wundi muti wo gukuraho ubutegetsi buhari keretse intambara”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Sinduhije akomeza avuga ko amafaranga yari yagenewe guteza imbere igikorwa cyo guhirika ku butegetsi Nkurunziza ko yakoreshejwe nabi.
Alexis Sinduhije ni umugabo w’imyaka 49 y’amavuko, ni umunyamakuru w’umunyapolitiki wagiye ukoresha imbaraga nyinshi mu gushaka kugaragaza amakosa avuga ko akorwa na Leta iriho mu Burundi.
Mu mwaka wa 2008, uyu mugabo yarafunzwe ashinjwa gutuka umukuru w’igihugu Petero Nkurunziza. Uretse ibi kandi Sinduhije yashinze radio RPA (Radio Publique Africaine) ubwo mu Burundi habaga intambara z’abaturage nyuma aza no guhabwa igihembo ( CPJ International Press Freedom Awards ).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *