Gicumbi: Abayobozi b’imirenge barasabwa guhangana n’umwanda, ruswa n'umutekano

Sangiza iyi nkuru

Ikibazo cy’umwanda, ruswa, n’Umutekano ni bimwe mu bibazo bitatu by’ingenzi byagaragajwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi nk’ibibazo bihangayikishije aka karere.
Ubwo muri aka karere habaga igikorwa cyo kwakira imihigo y’abayobozi b’imirenge bari bamaze igihe mu itorero ,umuyobozi w’akarere ka Gicumbi asaba abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge igize akarere ka Gicumbi gufata ingamba zihariye kugirango ibi bibazo bishakirwe igisubizo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvenal yasabye aba bayobozi kwita ku bibazo bihangayikishije imirenge bayoboye ndetse bakarangwa no gukora bagamije inyungu z’abaturage.
Ati “ Dufite Ibibazo bitatu mu ntara y’Amajyaruguru nk’uko twanasabwe kubikurikirana n’umuyobozi w’intara, ariko mushakishe uburyo ikibazo cy’umwanda, Ruswa, n’Umutekano byabonerwa umuti mu karere kacu.”
Mu rwego rwo gutanga service inoze ,umuyobozi w’akarere ka Gicumbi asaba abayobozi b’imirenge kujya bahanahana amakuru kugira ngo ibibazo by’ingutu babikemure bafatanyije bitaragera kure kuko umuyobozi aba ashinzwe gukemura ibibazo by’abaturage ayobora.
Aba banyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge 416 bamaze iminsi mu Itorero ryahawe izina ry’Isonga, bagiye batorezwa ku masite atandukanye mu gihugu hose, bavuga ko biteguye kuza ku Isonga mu mikorere nk’uko iri zina bahawe ribivuga.
Aba banyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge bavuga ko amasomo bahawe muri izi ngando bamazemo iminsi yabasigiye byinshi bigiye gukarishya imikorere yabo.
Bavuga ko bimwe mu byo bagiye gushyiramo ingufu ari ukwita ku baturage kuko ari bo bashyiriweho bityo ko bagiye kwihutira gukemura bimwe mu bibazo bimaze iminsi bitarabonerwa umuti.

Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Prince Theogene Nzabihimana

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *