Amerika yabujije abaturage ba yo kujya muri Kenya guhera mu kwezi kwa Munani 2017

Sangiza iyi nkuru

Bitewe n’ibikorwa by’amatora leta ya Kenya yenda kwinjiramo guhera mu kwezi kwa munani uyu mwaka wa 2017, inzego z’ubuyobozi z’Amerika zabujije abaturage baho kutazatemberera cyangwa ngo bagire ibikorwa bajya gukorera muri kiriya gihugu mu gihe amatora azaba arimo kuba cyangwa yegereje.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bayobozi batangaje ibi mu gihe bateganya ko hari ibikorwa by’imyigaragambyo ndetse n’iby’ubugizi bwa nabi bishobora kuba muri kiriya gihugu cya Kenya bityo bakaba bazahuriramo n’ingorane mu gihe bagiyeyo nk’uko bisanzwe bityo bakaba bagomba kurya bari menge.
Uru rwego kandi rushinzwe gutanga amakuru rwatangaje ko nubwo imyigaragambyo yakorwa mu mahoro, hari ababa bafite gahunda yo kwangiza no gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu bihe nka biriya haba hitegurwa cyangwa hakorwa ibikorwa rusange binini by’amatora bityo abantu batandukanye bakaba babigiriramo ingorane.
Ni nyuma y’uko umuyobozi w’ishyaka rutavuga rumwe n’ubutegetsi Raila Odinga atangaje ko ibikorwaby’imyigaragambyo byo bishoboka cyane muri biriya bihe mu gihe ubuyobozi buriho hari ibyo butazaba bwumvikanaho na bo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu matora yabaye mu mwakia wa 2007 muri kiriya gihgu, abasaga 1200 baguye mu bikorwa by’imyigaragambyo n’ubugizi bwa nabi buyihishe inyuma mu gihe mu yabaye muri 2013 ibikorwa byose by’amatora byabaye mu mahoro nta wuhungabanyijwe ariko ubu hakaba hari impungenge ko imyigaragambyo ishobora kongera kuba ndetse ikangiza byinsi.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *