Perezida Museveni yise ibisambo abakozi bose bo muri Minisiteri y’imari

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa leta ya Uganda, Yoweri Museveni aherutse gufatwa n’uburakari budasanzwe kubera ibibazo bya ruswa no kurigisa amafaranga muri guverinoma ye cyane cyane mu bakora muri minisiteri y’Imari mu gihugu cye, aho bose yavuze ko ari ibisambo ko nta muntu muzima numwe ubarimo.
Ibi perezida Museveni yaabigarutseho muri iki cuyumweru ubwo yaganiraga n’abayobozi bakorana bo mu nzego zo hejuru, aho yanagarutse ku mafaranga asaga Miliyari 15 z’Amashilingi yatswe umushoramari w’umushinwa wari ufite ibikorwa akorera mu gace ka Tororo nka ruswa, ubwo yashakaga inguzanyo ya Triyali zigera kuri 2 muri iyi minisiteri, byanatumye bamwe mu bayobozi bakuru ba yo bafungwa mu minsi yashize, aho yagize ati “iyi ni Minisiteri y’ibisambo gusa.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Museveni watonganyije aba bayobozi ndetse akanifashisha imirongo iboneka mu gitabo cya Bibiliya aho yagarutse ku murongo uboneka mu gitabo cya Matayo 6:22-23 , uyu murongo ukaba unagira uti “Itabaza ry’umubiri ni ijisho. Ijisho ryawe nirireba neza, umubiri wawe wose uba ufite umucyo, ariko niriba ribi, umubiri wawe wose uba ufite umwijima. Nuko umucyo ukurimo nuba umwijima, mbega uwo mwijima uko uba ari mwinshi!
Aha ngo akaba yarashakaga kumvisha aba bayobozi ko ibyo amaso ya bo abereka bakabikora kandi ari bibi bishobora kuzabaganisha ahantu habi.
Daily monitor ivuga ko ngo perezida Museveni yanaboneyeho kubabwira ko atazigera agirira impuhwe abazafatirwa mu cyuho cya ruswa cyangwa cyo kurigisa umutungo w’igihugu.
Perezida museveni yagaragaje uburakari budasanzwe agaragaza ikibazo kiri muri iyi minisiteri ndetse no mu zindi nzego muri rusange, ariko agaragaza uburyo abakozi bo muri iyi minisiteri barimo umuyobozi wa yo Matia Kasaija ndetse n’umunyamabanga we Keith Muhakanizi bananiwe guhangana n’iki kibazo bakaba ari na bo bafata iya mbere mu kurya ruswa, aho yababwiye ati “aba nib o bayobozi bakuru bayoboye minisiteri y’abajura.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Usibye Miliyali 15 z’Amashilingi aba bayobozi bashinjwa kwaka nka ruswa, banashinjwa kurigisa asaga ibihumbi 60 by’Amadolari y’Amerika nayo bayarigishije mu ruganda rw’abashinwa rukora ibijyanye n’ingufu z’amashanyarazi rwa Guangzhou Dongsong Energy Group (U) Company, ndetse n’andi menshi atandukanye.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *