Kuri uyu wa 23 Gashyantare 2023, i Dubai muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu (UAE) hakomeje irushanwa rya Polisi idasanzwe ryitabiriwe n’ibihugu 28 birimo u Rwanda.
Uyu munsi waranzwe n’ibyiciro bitandukanye birimo: icyo kurira inyubako ndende, kuyimanuka hifashishijwe imigozi, kurasa hifashishijwe imbunda ebyiri za mudahusha (snipers), kurasa ibipimo bigera kuri 40 no kurira urukuta.
Nk’uko babigaragaje kuva irushanwa ryatangira, abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda rya mbere rya SWAT (Special Weapons And Tactics) bagaragaje imbaraga zidasanzwe, bagerageza gukoresha igihe gito gishoboka muri ibi byiciro byose.
Birasa nk’aho nta kindi baharaniraga, keretse gusa guhesha igihugu cyabo ishema, kandi umwe muri bo yabigaragaje ubwo yageraga imbere y’imfatashusho (camera) yurira iyi nyubako ndende. Yatuje mo gato, yerekana ibendera ry’iki gihugu, abona gukomeza azamuka.
Mu byiciro byose, iyi kipe yakoresheje iminota 4 n’amasegonda 11. Counter Terrorism Unit PTJ yo muri Montenegro ni yo yayibanjirije, ikaba yakoresheje iminota 4 n’amasegonda 47.









