Perezida Kagame ku munsi usoza inama y'Umushyikirano iheruka

Imyanzuro yafatiwe mu nama y’umushyikirano iheruka

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko Inama y’Igihugu y’Umushyikirano izaba guhera tariki ya 27 kugeza ku ya 28 Gashyantare 2023, ikazabera muri Kigali Convention Center.

Ni inama igiye kuba nyuma y’imyaka ibiri isubitswe bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije Isi, kidasize n’u Rwanda kuko muri Werurwe ya 2020 ni bwo umuntu wa mbere wacyanduye yagaragaye muri iki gihugu.

Inama y’igihugu y’Umushyikirano iheruka yabaye tariki ya 19 n’iya 20 Ukuboza 2019. Mu ijambo rya Perezida Paul Kagame riyisoza, yatangaje ko ibiganiro byabereyemo bitanga indi ntambwe yo gukomeza guteza imbere igihugu.

Yakomeje ati: “Icya kabiri ni ukugira ngo tuve hano twongeye kumva ko hari byinshi igihugu cyacu, Abanyarwanda badutezeho. Yego, byaragaragaye ko inzira turimo ari nziza ariko turifuza ko yakomeza kuba nziza. N’aho tugana hagakomeza kutunogera, kurushaho kuba heza ku Banyarwanda kandi nyine bitewe n’uko twubakira ku bimaze gukorwa na buri wese byiza.”

Yagize icyo asaba by’umwihariko abayobozi, ati: “Ikindi ni ukubasaba buri wese, ni ukubisubiramo ko dukwiriye kumva inshingano dufite ariko biba byiza iyo inshingano ya buri wese ku giti cye zishyizwe hamwe, zikaba inshingano zacu abayobozi nk’Abanyarwanda, dukora kugira ngo bishingiye ku bushake n’imbaraga zacu tugere kure y’aho twifuza.”

Ijambo ry’Umukuru w’Igihugu risoza inama y’igihugu y’Umushyikirano iheruka

Imyanzuro yafatiwe muri iyi nama ni 12. Yaganishaga ku guteza imbere: imibereho y’abaturage, ubuzima, ishoramari n’ikoranabuhanga.

Imyanzuro y’inama y’umushyikirano iheruka

1. Kwihutisha igikorwa cyo kwimura abatuye mu bishanga, mu manegeka n’ahandi hatemewe guturwa, bagatura neza kandi impamvu z’icyo gikorwa zikarushaho gusobanurirwa abaturage ko ikigamijwe ari uko abantu batura ahantu hadashyira mu kaga ubuzima bwabo.

2. Gukomeza gufatanya n’abikorera (PSF) mu kongera ubushobozi bw’inganda (capacity utilization) mu bikorwa bizamura umusaruro mu bwiza no mu bwinshi, cyane cyane ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda);

3. Gukemura imbogamizi ba rwiyemezamirimo bagihura nazo, cyane cyane abakizamuka (SMEs) zirimo kutabona ibyo bapfunyikamo/packaging, imbuto, ifumbire, ibyumba bikonjesha n’inganda zitunganya umusaruro bidahagije, no gushaka igisubizo ku musaruro ukomoka ku bworozi cyane cyane uw’amata;

4. Kuvugurura imikorere y’amavuriro y’ibanze (health posts) ku buryo ayubatswe yose akora neza, kandi aho bikenewe serivisi zitangwa zikongerwa kugira ngo ayo mavuriro arusheho gufasha uko bikwiye abayagana;

5. Kugirana imihigo yo kwivana mu bukene n’abaturage bagifashwa na Leta bafite ubushobozi bwo gukora, no gushyiraho ingamba zibafasha kwihuta mu rugendo rwo kwigira;

6. Gushyiraho, ku bufatanye n’imiryango itari iya Leta n’ishingiye ku myemerere, ingamba zihamye zo gutegura neza abitegura gushinga urugo n’abarushinze hagamijwe kubaka umuryango utekanye no kubahiriza inshingano za kibyeyi;

7. Kwihutisha gahunda yo gushyiraho no kongera amarerero (ECD) mu Midugudu yose y’Igihugu no kongerera ubumenyi abayakoramo kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza;

8. Gushyiraho uburyo bwo gufasha Abanyarwanda baba mu mahanga kunganira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zinyuranye harimo Ubwisungane mu Kwivuza (Mutuelle de Santé) no gukoresha ubumenyi bafite mu ngeri zitandukanye iyo baje mu kiruhuko mu Rwanda;

9. Kwihutisha, mu gihe kitarenze imyaka ibiri, igikorwa cyo kubaka amashuri hagamijwe kugabanya ubucucike n’urugendo rurerure abana bakora bajya ku ishuri;

10. Kuvugurura ku buryo bwihuse ibishingirwaho mu gutanga inguzanyo zo kwiga mu mashuri makuru na kaminuza hatitawe ku byiciro by’ubudehe;

11. Gukemura ibibazo by’itumanaho (network connectivity), n’ibindi bikorwaremezo by’ibanze bikenewe mu duce tumwe na tumwe tw’Igihugu;

12. Gukurikirana ko abaturage bakoze imirimo muri gahunda ya VUP bishyurirwa ku gihe, kwishyura abandi baturage bagifitiwe imyenda kandi hagafatwa ingamba zihamye zituma abaturage bakoze imirimo mu nzego za Leta n’iz’abikorera bazajya bishyurirwa ku gihe.

Nk’uko Perezida Kagame yabivuze mu ijambo risoza iyi nama, byari byitezwe ko umwaka w’2020 wari kuba mwiza kurusha uw’2019. N’ubwo hari byinshi byakozwe mu gushyira mu bikorwa iyi myanzuro, ntabwo byagenze neza nk’uko byifuzwaga bitewe ahanini n’icyorezo cya Covid-19 cyashegeshe ubukungu bw’igihugu.

Perezida Kagame ku munsi usoza inama y'Umushyikirano iheruka
Perezida Kagame ku munsi usoza inama y’Umushyikirano iheruka

Inama y'Umushyikirano igiye kongera kuba nyuma y'imyaka ibiri
Inama y’Umushyikirano igiye kongera kuba nyuma y’imyaka ibiri

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *