Boris Johnson wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza arasaba guverinoma y’igihugu cye koherereza Ukraine indege z’intambara zinyaruka kugira ngo izifashishe ihangana n’u Burusiya.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Mark Austin wa Sky News kuri uyu wa 23 Gashyantare 2023, Boris yavuze ko n’ubwo u Bwongereza budafite indege z’indwanyi za F-16 zikorerwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika, u Bwongereza bufite Eurofighter Typhoon bwatanga.
Yagize ati: “Icyo Abanya-Ukraine bifuza ni za F-16. Ntabwo dufite F-16 ariko dufite za Typhoon. Ndatekereza ko nasaba UK kumena yatanga zimwe muri Typhoon. Niba ari ikibazo cyo kwigisha abantu uko bakoresha izi mashini, twabikora.”
Uyu munyapolitiki aremeza ko u Bwongereza bufite ubushobozi bwo kwirinda, bityo ngo icyiza bwakora muri uyu mwaka, mu nyungu z’ubukungu, ni ugukora ibishoboka Abanya-Ukraine “bagatsinda Putin” muri uyu mwaka.
Boris avuga ko mu gihe u Bwongereza bwaha Ukraine indege z’intambara, bwakomeza kuyiha n’izindi ntwaro z’ubwoko butandukanye.


