Nyamagabe: Gitifu wajujubije abaturage yarafunguwe bucya asubizwamo

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kigeme, Nkundimana Noheri wari umaze igihe afungiwe kunyereza inka zagenewe abaturage, mu cyumweru gishize yarafunguwe, bidateye kabiri bongera kumufata.
Amakuru yizewe aturuka mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe, avuga ko uyu Nkundimana yarezwe inka zirenga 18, nyuma akaza guhamwa n’eshatu gusa. Umuryango we wahise uterateranya urazishyura, ariko bucyeye baza gusanga hari ibindi byaha aregwa, inzego z’umutekano zihita zimusubiza mu gihome. Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Gasaka.
Abaturage bamubonye ataha, bibazaga ukuntu atashye kandi abo basangiye icyaha barakatiwe. Aha barakomoza kuri ba Vetrineri Nyampinga na Nyirabakina bakoze muri uyu murenge bakaba bafungiwe Girinka.
Bagakomoza kandi ku bandi bakozi b’imirenge ya Kibirizi, Kamegeri na Cyanika bafungiye icyo cyaha. Gusa hari n’abakabiriza ngo “panda gari yamusanze mu nzira ataragera mu rugo”, ariko ikiriho ni uko yasubijwe mu maboko ya Polisi.
Ibindi abaturage bashinja Gitifu Nkundimana Noheri
Inka zahawe abatazemerewe, izo yagurishije, izo yimye abatoranijwe, n’izo yishyuza abatarazihawe. Mu bazihawe batazemerewe harimo umukozi wo kwa muganga, abakuru b’imidugudu bamwe mu kagari ka Kigeme, umwarimukazi n’abahoze ari abakozi ba Leta. Abazambuwe harimo n’abasigajwe inyuma n’amateka n’abandi benshi. Abazibarwaho barimo umusaza Munyantore Tito w’imyaka 62, na Ndagijimana bita Gasongo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amabati yagenewe kubakira abatishoboye ntayabahe bakaba mu tururi n’amashitingi, cyane abasigajwe inyuma n’amateka batuye mu muduguda wa Gakoma.
Indishyi za gacaca ku manza yarangije ubwishyu akabushyira mu mufuka we, ndetse no kunyereza amarangiza rubanza y’abantu bikagera aho hishyurwa abataraburanye. Ibi ngo byiyongera ku kurebera abagurisha imitungo batishyuye gacaca, akanabafasha gucika.
Kurarura abana abararana mu tubari bagata amashuri. Umukobwa witwa Mukandaheranwa Catherine batindanaga mu kabari ko kwa Nzamurambaho agataha saa saba z’ijoro. Umwana ubu ntakiba iwabo baramubuze. Umubyeyi w’uyu mwana, Mukagasana Jeanette ngo yakibajije mu nama rusange tariki ya 23 Nyakanga 2016, Gitifu w’umurenge avuga ko “we n’umwana bapfa abagabo”.
Ibindi bakomeza bavuga ni amafaranga atangwa n’abaturage ko ari ayo kuvugurura akagari. Ayo ni nk’amafaranga 1000 asabwa ababonye akazi muri VUP, n’agurishwa ibibanza mu isoko (munsi y’ikibuga kiri ku nkambi ya Kigeme).
Byose ngo yaba abiterwa n’amasano ya hafi afitanye na Meya Mugisha Philbert, bakavuga ko ari mubyara we, ariko nta gihamya.

Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *