Umunyarwanda Mugisha Moïse uri mu bo Abanyarwanda bari bahanze amaso muri Tour du Rwanda ikomeje, yamaze kuva muri iri siganwa ritararangira.
Uyu musore wa Team Rwanda yavuye muri Tour du Rwanda kuri uyu wa Gatanu, ubwo hakinwaga agace ka gatandatu kayo kavuye i Rubavu kerekeza i Gicumbi.
Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda kugeza ubu ntiburatangaza ikibazo uyu musore uri mu bakunze kuyobora etape y’uyu munsi yahuye na cyo.
Mugisha wavuye mu isiganwa ni umwe mu bo Abanyarwanda bari bahanze amaso cyane, dore ko ari we munya-Rwanda rukumbi ufite agahigo ko kwegukana byibura etape muri ririya siganwa kuva ryagera ku rwego rwa 2.1.
Ni umuhigo yashoboye kwesa mu muri Tour du Rwanda ya 2022 ubwo yegukanaga agace ka nyuma kayo.
Undi wamaze kuva muri Tour du Rwanda ni Umufaransa Matteo Vercher wa Total Energies y’iwabo wasoje agace ka gatanu ari uwa gatatu ku rutonde rusange.


