Beni: FARDC na UPDF biravuga ko byigaruriye ahari indiri ikomeye ya ADF

Sangiza iyi nkuru

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’iza Uganda (UPDF) riratangaza ko ryamaze “kwigarurira” ikibaya cya Mwalika, cyahoze ari indiri ikomeye y’inyeshyamba za ADF muri Teritwari ya Beni .

Aya makuru yatangarijwe itangazamakuru ryaho mu kiganiro n’abanyamakuru cyakiriwe n’umuvugizi w’urwo rugaga, kuri uyu wa Kane, itariki ya 23 Gashyantare 2023, nk’uko tubikesha 7sur7.cd.

Nk’uko Lt. Col. Mak Hazukay abitangaza, ngo imirwano ikaze irakomeje yo kurwanya umwanzi bitewe cyane cyane n’uko ingabo za Congo na Uganda zahawe ibikoresho bya ngombwa, harimo n’indege.

Icyakora, aremera ko izo nyeshyamba zihagazeho mu bice bimwe na bimwe bya Beni, ariko yizeza ko biyemeje kuzazirandura.

Yagize ati “(…) Ndetse na Lusiferi azi ko hari akazi kamaze gukorwa. Niba tujya muri Mwalika, dufite Mwalika. Ahari hariho bamwe binangiye bazarimburwa vuba. Turimo gukorana n’abafatanyabikorwa bacu mu kwigarurira byimazeyo Mwalika ndetse no gutera abagerageza kuduhunga i Mwalika barimo kwerekeza mu majyepfo uyu munsi.”

Ubugizi bwa nabi buhitana abantu mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ni intandaro yo kwiyongera kw’abantu benshi bavanwe mu byabo n’intambara. Ni uturere twa Beni ndetse n’igice cy’intara ya Ituri, mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu, byibasiwe cyane n’amahano y’intambara.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *