Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, kuri uyu wa 24 Gashyantare 2023 yibutse umwaka ushize igihugu cye kiri mu ntambara, amenyesha u Burusiya bwayibashojeho ko nta ntsinzi buzigera bubona.
Zelensky mu ijambo rirerire yagejeje ku banya-Ukraine, yavuze ko ubwo Abarusiya batangizaga iyi ntambara, babateraga ubwo ko mu gihe batamanika amaboko nta n’umwe uzaba ukiriho nyuma y’amasaha 72.
Ati: “Byari byateganyijwe ko tumara iminsi itatu. Baduteye ubwoba ko mu masaha 72 tuzaba tutariho. Ariko twarokotse umunsi wa kane n’uwa gatanu, n’uyu munsi turacyariho, nyuma y’umwaka umwe wuzuye. Kandi turacyazi ko buri ejo hakwiye kurwanirwa!”
Uyu Mukuru w’Igihugu yasubiyemo ko Ukraine itigeze igwa mu maboko y’u Burusiya mu minsi itatu, kandi ko mu kwezi kwa mbere kw’intambara, Isi yose yahinduye ibitekerezo ku buryo yafataga igihugu cye. Ati: “Ntabwo cyaguye mu minsi itatu. Cyahagaritse igisirikare cya kabiri ku Isi.”
Abona mu gihe cy’iyi ntambara, Ukraine yaratunguye Isi yose, iyibera icyitegererezo ndetse yunga ubumwe bwayo. Yatanze icyizere ko mu gihe igihugu cye cyahabwa izindi ntwaro zirimo: HIMARS, Patriot, Abrahams, IRIS-T, Challenger, NASAMS na Leopard cyakora ibirenze ibi.
Zelensky yatangaje ko abanya-Ukraine kandi biteguye guhangana n’u Burusiya bakabutsinda. Ati: “Dufite imbaraga. Twiteguye buri kumwe. Tuzatsinda buri wese. Turi Ukraine! Tuzarwana kandi tuzagarura abasirikare bacu bafashwe bunyago. Ibi byose hamwe bizaba intsinzi. Turabibona no mu mwijima, n’ubwo haba hari ibitero bihoraho bya misile, umuriro ukabura. Tubona umucyo w’iyi ntsinzi.”


