Umutaluyani Manuele Tarozzi ni we wegukanye agace ka karindwi ka Tour du Rwanda 2023 Nsengimana Jean Bosco yigaragarijemo.
Uyu munsi, tariki ya 25 Gashyantare, hakinwaga agace ka karindwi ka Tour du Rwanda katangiriye i Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba kerekeza mu Mujyi wa Kigali, kakaba n’aka nyuma aho kareshyaga n’ibilometero 115,8.
Ibi Manuele Tarozzi wahereye kare aca amatenga yabigezeho nyuma yo gusoza kuzamuka Kwa Mutwe ari wenyine. Ubwo yari yashyizemo amasegonda 35 hagati ye n’itsinda ry’abamukurikiye.
Iri siganwa Abanyarwanda bagerageje kwitwara neza kuko habura ibirometero 20 byonyine Isiganwa ryari riyobowe n’Abanyarwanda babiri: Hakizamana ukinira May Stars na Nsengimana Jean Bosco wa Team Rwanda, nubwo mu mirambi abarimo Arefayne Crause na Terozzi ari bo butwaye neza mu gihe haburaga ibirometero 10.
Aka gace kagiye gutangira Lecerf William Junior ukinira Soudal Quick-step ari we wambaye umwenda w’umuhondo.
Abayobozi barimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa na Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, bitabiriye itangizwa ry’agace ka karindwi ka Rwanda 2023, gatangirira mu Karere ka Bugesera.


