Nta ntumwa y’u Rwanda yagaragaye i Kinshasa mu nama y’Abakuru b’ibihugu bya CEEAC

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Rwanda yanze kugira intumwa yohereza i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahabereye inama ya 22 y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo hagati (CEEAC).

U Rwanda ni kimwe mu bihugu 11 bigize uyu muryango.

Mu bakuru b’ibihugu bitabiriye iriya nama ya CEEAC harimo Denis Sassou N’guesso (Congo-Brazzaville), Evariste Ndayishimiye (Burundi), Faustin-Archange Touadera (RCA), Idriss Deby Itno (Tchad) na Ali Bongo (Gabon).

Byari byitezwe ko Perezida Paul Kagame ari we uza kwitabira iyi nama, cyangwa akayoherezamo intumwa imuhagararira.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta ni we witabiriye iyi nama mu cyimbo cy’Umukuru w’Igihugu, gusa yirinze kujya i Kinshasa ahubwo ahitamo gukoresha iyakure ry’amashusho.

U Rwanda rwirinze kugira intumwa rwohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe muri iki gihe umwuka utifashe neza hagati y’ibihugu byombi.

Kinshasa ishinja Kigali gufasha umutwe wa M23 umaze igihe mu mirwano n’Ingabo zayo, gusa u Rwanda na rwo rukayishinja kuba Ingabo zayo zikorana n’umutwe wa FDLR ugambiriye kuruhungabanyiriza umutekano.

Biteganyijwe ko inama y’i Kinshasa igomba gusiga Perezida Ali Bongo wa Gabon ari we ugizwe umuyobozi wa CEEAC, akaza gusimbura kuri izo nshingano mugenzi we FĂ©lix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa RDC.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *