Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07/04/2017, Akarere ka Nyarugenge kifatanyije n’Abanyarwanda bose muri rusange gutangiza icyumweru cy’icyunamo twunamira ku nshuro ya 23 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ku rwego rw’Akarere ka Nyarugenge umuhango wo gutangiza icyunamo wabereye mu Murenge wa Mageragere, mu Kagari ka Kankuba ahahurijwe abaturage batuye Imidugudu ya Kankuba na Rugendabari.
Uyu muhango witabiriwe n’abaturage bakabakaba 3000 ndetse n’abayobozi batandukanye barimo Hon. BARIKANA Eugene wari Umushyitsi mukuru, Hon. Agnes MUKAZIBERA, na Hon. Edda MUKABAGWIZA. Hari kandi Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Abayobozi b’Akarere ka Nyarugenge bugirije bombi, Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere, Bamwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere, Umuyobozi wa IBUKA mu Karere, Abayobozi b’inzego z’umutekano ku rwego rw’Akarere, abayobozi batandukanye ku rwego rw’Umurenge wa Mageragere, abakozi batandukanye b’Akarere ka Nyarugenge, etc
Uyu muhango watangiye Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Madamu KAYISIME NZARAMBA ageza ku bari aho ijambo ry’ikaze kandi anahumuriza abacitse ku icumu baba abatuye mu Murenge wa Mageragere ndetse no mu yindi Mirenge igize Akarere ka Nyarugenge, abasezeranya ko ubuyobozi bw’Akarere buzakomeza gukora uko bushoboye mu rwego rwo kubaba hafi mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Hakurikiyeho amasengesho yayobowe n’abayobozi b’amadini ari bo: Padiri NSHAGAYIMANA Gerald – Padiri mukuru wa Paroisse yitirwe Mutagatifu Karoli Lwanga y’I Nyamirambo, Bishop NZEYIMANA Innocent – Umuyobozi w’Ihuriro ry’amatorero n’amadini mu Karere ka Nyarugenge, na Imam HAGUMIMANA Issa, wasenze mu Izina ry’Abayoboke b’Idini ya Islam. Bose bakaba bahuriye ku gushimira Imana yarinze abanyarwanda mu bihe bibi banyuzemo banayisaba kudukomereza amahoro dufite no gukomeza kurinda igihugu cyacu n’abayobozi bacyo.
Mu buhamya bwatanzwe n’uwacitse ku icumu wakuriye aho akanahakorera ari umwarimu, Bwana KABANDA Ildephonse, yagaragaje inzira y’umusaraba Abatutsi bo mu cyahoze ari Komine Butamwa (Umurenge wa Mageragere uyu munsi) banyuzemo mu gihe cya Jenoside, agaragaza n’uruhare ubuyobozi bw’icyo gihe bwabigizemo aho kubarengera.
Mu ijambo umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Nyarugenge yagejeje ku bari aho, nawe yihanganishije abacitse ku icumu ariko mu izina ry’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Nyarugenge ashima byimazeyo izahoze ari ingabo za RPF-INKOTANYI kuko ari zo bakesha kurokoka ubwicanyi bakorewe. Yanaboneyeho umwanya wo gushimira LETA ku nkunga igenera abacitse ku icumu mu rwego rwo kubagarurira icyizere cyo kubaho aho yagaragaje ko mu Murenge wa Mageragere honyine LETA yubakiye imiryango irenga 100, ibi kandi bikaba byarakozwe no mu yindi Mirenge igize Akarere ka Nyarugenge.
Ikiganiro cyatanzwe ni Ikiganiro cy’amateka n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi cyatanzwe na Hon. Edda MUKABAGWIZA wagaragaje mu nshamake imibanire y’abanyarwanda mu bihe bitandukanye, uko amacakubiri yaje, uko Jenoside yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa, ndetse agaragaza amateka yakurikiye Jenoside kugeza uyu munsi.
Umushyitsi mukuru, Hon. Eugene BARIKANA mu ijambo rye yihanganishije abaturage bo mu Murenge wa Mageragere by’umwihariko abacitse ku icumu. Yashimiye abacitse ku icumu ukuntu bagize uruhare rukomeye mu nzira igoranye y’ubumwe n’ubwiyunge ariko akomeza ashishikariza abagize uruhare muri Jenoside kwegera abo bahemukiye bakabasaba imbabazi bityo Abanyarwanda bose bakubaka igihugu kizira amacakubiri n’umwiryane.
Uyu muhango wanaranzwe kandi n’indirimbo zo kwibuka z’abahanzi batandukanye barimo Umuhanzi SENDERI Eric na Mutimawurugo Claire na bo bahawe umwanya bagatanga ubutumwa bwabo buhumuriza abacitse ku icumu binyuze mu bihangano byabo. Uyu muhango wasojwe abawitabiriye bakurikirana kuri Radio ubutumwa Umukuru w’Igihugu yageneye uyu munsi bwatangiwe ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Mageragere iri mu cyahoze ari Komini Butamwa. Kimwe n’ahandi mu Rwanda, iki gice cyaberemo ubwicanyi ndengakamere bwakorewe Abatutsi. Ni yo Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Gusa iki gice gifite umwihariko (nk’uko byagaragaye mu buhamya bwatanzwe) kuko abenshi mu batutsi bishwe bajugunywe mu Mugezi wa Nyabarongo wagabanyaga Komini Butamwa na Komini Runda (Uyu munsi uwo mugezi ugabanya Akarere ka Nyarugenge n’Akarere ka Kamonyi). Mu Murenge wa Mageragere kandi ni hamwe mu Karere ka Nyarugenge hubatswe urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe abatutsi.
Src:nyarugenge.gov.rw
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


